Master KG wamamaye kubera ‘Jerusalema’ yahawe igihembo cyo ku rwego mpuzamahanga
Umunyafurika y’Epfo Kgaogelo Moagi wamenyakanye nka Master KG mu ndirimbo yakoze yitwa “Jerusalema” yahawe igihembo cya MTV Europe Music Award.
Mu myaka ine ishize ni abanyanigeria batwaraga iki gihembo cya MTV award gihabwa umunyafurika wakunzwe kurusha abandi. Umwaka ushize cyahawe Burna Boy, muri 2018 gihabwa Tiwa Savage, muri 2017 gihabwa Davido naho muri 2016 cyahawe Wizkid.
Muri uyu mwaka iki cyiciro cyari kirimo abahanganye barimo Burna Boy wo muri Nigeria, Rema wo muri Nigeria, Master KG wo muri Afurika y’Epfo, Kabza De Small na DJ Maphorisa bo muri Afurika y’Epfo, Sheebah Karungi wo muri Uganda na Gaz Mawete wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Master KG yamenyekanye cyane ku ndirimbo yitwa “Jerusalema” yakoranye na Namcebo. Kuri YouTube imaze kurebwa inshuro miliyoni 227. Ubwo yakiraga iki gihembo, yashimiye abakunze iyi ndirimbo n’abo bakorana bamushyigikiye kugeza aho ageze ubu.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nice reward for given to master kG