Maitre Jad’Or yateguye igitaramo cyo kumurika amashusho y’indirimbo ye ‘‘Igihango’’

Umuhanzi Maitre Jad’Or uherutse gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye yise « Igihango » yateguye igitaramo cyo kuyamurika muri gahunda yihaye yo kurushaho kwegera abafana be dore ko ngo yari amaze igihe atigaragaza cyane.

Mu kiganiro twagiranye yongeyeho ko iki gitaramo ariwe ubwe wakiteguriye. Yagize ati : «Yego concert ninjye wayiteguye igamije gushyira ku mugaragaro video clip yanjye nise igihango kandi iki gitaramo kigamije kongera gususurutsa abanyarwanda mu mpande zose zigihugu… ».

Maitre Jad’Or kandi ngo muri iyi gahunda ye yiyemeje guhera iwabo. Yagize ati: « …birumvikana ko ngomba guhera iwacu nkuko Abanyarwanda babiciyemo umugani ngo ujya gutera uburezi arabwibanza mpereye i Muhanga hamwe n’abandi bahanzi banzi bange bemeye kumfasha muri iki gikorwa kigamije kwegera abakunzi banjye bari mu mpande zose z’igihugu…».

Igihango Live Concert ya Maitre Jad'Or.
Igihango Live Concert ya Maitre Jad’Or.

Maitre Jad’Or kandi afite na gahunda yo kumenyekanisha alubumu ye yitegura kumurika. Yakomeje agira ati : « Iyi gahunda kandi iri murwego rwo gutegura launch ya album yanjye izaba yitwa "NAFASHE ICYEMEZO" Ndateganya ko nyuma y’i Muhanga ni Nyagatare na karongi, Nyanza n’ahandi ».

Afite gahunda yo gukomeza n’ahandi nk’uko yakomeje abitubwira, nyuma ya Muhanga azerekeza i Nyagatare na Karongi, akomeze i Nyanza n’ahandi.

Iki gitaramo «Igihango Concert » kizaba kuri uyu wa gatanu tariki 08/02/2013 guhera ku saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza bukeye.

Kizabera i Muhanga ahazwi ku izina rya « Ahazaza Center » (Kwa Rayina).Kwinjira ni amafranga 1000.

Abahanzi bazaba bamuherekeje harimo Bruce Melody, Bull Dogg, T.B.B, Ciney, Young Grace, Lil Pac, Benzo, fearless, Ganza n’abandi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka