Korali ebyiri zitandukanye ziyemeje guhuriza ku izina rimwe
Korali “Umusamariya Mwiza” yo mu Itorero ry’Abangirikani muri Paruwasi ya Remera- Giporoso i Kigali na Korali SILOWAMU yo muri iryo torero muri Diyosezi ya Butare bagiranye umubano udasanzwe utuma biyemeza guhuza izina rimwe bitwa “SILOAMARIYA”.
Eric Nkurunziza ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri korari SILOAMARIYA avuga ko ibyo izo korali zombi zakoze bitari bisanzwe kuko amakolari menshi yari akunze kugira ubumwe bushingiye ku ivugabutumwa ariko ibyo guhuza amazina byabaye ikimenyetso gikomeye mu mubano wari usanzwe hagatai yabo.
Uyu mubano uvugwa hagati y’izo kolari zombi warushijeho gukaza umurego mu mezi ane ashize ubwo bagize igitekerezo cyo guhuza amazina ndetse bikaza kurangira bose babyemeranyijweho ndetse bikajya mu bikorwa.

Binyuze muri ubwo bufatanye barateganya kwigaragariza abakunzi babo mu gitaramo gifite insanganyamatsiko igira iti: “Zana umwe kuri Yesu” muri icyo gitaramo ni nabwo abantu babazi batandukanye bazabagaragariza ko bahisemo kuba bamwe bagahuruza ku izina rimwe.
Icyo gitaramo cyabo giteganyijwe tariki 10/03/2013 ku cyicaro cya EAR Remera- Giporoso mu mujyi wa Kigali nk’uko ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri SILOAMARIYA CHOIR abyemeza.
Avuga ko banateganya gukusanya inkunga yo gufasha impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Kigeme mu karere ka Nyamagabe bigakorwa mu kwezi kwa Gicurasi mu mwaka wa 2013.

Ibijyanye n’icyo gikorwa bateganya Eric Nkurunziza abisobanura agira ati: “Gufasha biri mu ntego za korali zombi kugira ngo kwizera kugaragare no mu mirimo nk’uko bisobanurwa na Yakobo wo muri Bibiliya aho avuga ko kwizera kudafite imirimo kuba kwarapfuye”.
Muri icyo gitaramo biteganyijwe ko bazifatanya na Korali Amahoro yo muri ADEPR Remera, umuhanzi Simon Kabera ndetse n’andi makorari asanzwe aririmbira kuri EAR Remera. Mu bandi bateganyijwe muri icyo gitaramo harimo Bishop Nathan Gasatura na Rev. Canon Antoine Rutayisire”.
Icyo gitaramo biteganyijwe kandi ko kizakomereza mu karere ka Huye ku cyicaro cya EAR Dioseze ya Butare ku cyumweru tariki 31/03/2013 aribwo bizaba ari umunsi wa Pasika.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
Si Kubw’amaboko Kandi Si Ku Bw’imbaraga Ahubwo Ni Ku Bw’ Umwuka W’ Imana.Uwiteka Akomeze Abasige Amavuta, Amen!
mbega ibintu byiza ibi ntibisanzwe iyaba amakorariri yo mugihugu cyacu yashyigikirana gutya aho gusenyana yagera kubintu byiza nkibi tukabishima nzaba mpari kubwiyi mpamvu
NIBYIZA CYANE NANDI MAKORARI AZBIKORE
KANDI MUZANGE MUBIKORA IMANA IZABAHUMUGISHA TURABASHYIGICYIYE KANDINIMANA IRIKUMWENAMWE ABAHUJE IMANA
IRABASANGA NAMWE MURIKUMWE NIMANA KANDINATWE TURAHARI
IMANA YABAKORE SHEJE GUTECYERE ZAIGIKORWA CYIZA NATWE
IMANA IZADUKORESHA IBISI GAYE IMANA IBAHUMUGISHA
Imana ibahe umugisha mwa baririmbyi mwe!
birakwiye kandi biratunganye rwose ko ubutumwa muvuga bwagaragarira no mubikorwa byiza byo gufasha abababaye!
Yesu ababe bugufi kandi muhumure azabashoboza, mukomereze aho nimutagwa isari muzasarura!
Mbega ihishurirwa ridasanzwe, ubwo se byagenze gute ngo izo Korali zihure bikomere bigeze aha. Jye ndumva ari umwuka w’Imana. Igitaramo cyo ndumva gitinze kugera kw’10/03/2013, nkumva ijambo ry’Imana n’abakozi b’Imana basize amavuta nkunda cyane, nkareba n’izo ntwali z’Abaririmbyi, nkafasha n’impunzi, ubundi ngatahana imigisha yanjye.
Bring one more for JESUS Campain turayishyigikiye IMANA ibahe umugisha! NIZERE KO MUKOMEZA KWEGERA ABANTU KUGEZA TUGIYE NYAMAGABE MU KWA GATANU, ABANYAMUHANGA NA RUHANGO MWEGERE GAHIGI FRANCOIS DE PAULE KURI PAPETERIE LA ROSINE. MOB 0788792069 OR 0728792069 ABAFASHE. BE BLESSED!
Izi korali Imana izihe umugisha
kandi izikomeze ziri mu mwuka
natwe nk’abanyarwanda dushyigikire
izi korali Imana izaduha umugisha.
Mbere nambere ndashimira cyino gikorwa cyazino Chorale zombi Siloam Choir @ umusamariya Mwiza kuko ibibintu biranejeje cyane ubutumwa bugomba kugaragarira no mu mirimo dukora Imana ibahe umugisha kubwo gutekereza gufasha impuzi kandi nukuri natwe turabashyigikiye muburyo bushoboka tuzifatanya namwe kandi nkangukira naburiwese wasogongeye akumva uko Yesu agira neza ko yaboneka muriki gikorwa Murakoze
IKI GIKORWA CY’IZI KORARI NI CYIZA CYANE IMANA IBAHE IMIGISHA KUKO IBIKORWA BIRUTA AMAGAMBO! ICYO GITARAMO NANGE RWOSE NDASABA IMANA IZAMFASHE KUKIBONEKAMO MBONEREHO GUSABA N’UNDI WESE UVUGA UBUTUMWA BWO KWIZERA YESU KO NAWE YAZAZA TUGASHYIGIKIRA UMURIMO W’IMANA TWIFATANYA N’IZO KORARI KANDI BAKOMEREZE AHO!
IKI GIKORWA CY’IZI KORARI NI CYIZA CYANE IMANA IBAHE IMIGISHA KUKO IBIKORWA BIRUTA AMAGAMBO! ICYO GITARAMO NANGE RWOSE NDASABA IMANA IZAMFASHE KUKIBONEKAMO MBONEREHO GUSABA N’UNDI WESE UVUGA UBUTUMWA BWO KWIZERA YESU KO NAWE YAZAZA TUGASHYIGIKIRA UMURIMO W’IMANA TWIFATANYA N’IZO KORARI KANDI BAKOMEREZE AHO!
IKI GIKORWA CY’IZI KORARI NI CYIZA CYANE IMANA IBAHE IMIGISHA KUKO IBIKORWA BIRUTA AMAGAMBO! ICYO GITARAMO NANGE RWOSE NDASABA IMANA IZAMFASHE KUKIBONEKAMO MBONEREHO GUSABA N’UNDI WESE UVUGA UBUTUMWA BWO KWIZERA YESU KO NAWE YAZAZA TUGASHYIGIKIRA UMURIMO W’IMANA TWIFATANYA N’IZO KORARI KANDI BAKOMEREZE AHO!
YESU ASHIMWE CYANE!
MURAKOZE CYANE GUTEKEREZA KU MPUNZI, IMANA IBAHE UMUGISHA KANDI IBASHYIGIKIRE TURIFUZA KO IBI BIKORWA BYAMBUKA IMIPAKA BIKAGERA KURE. NIMWE MWAMAZE GUSOBANUKIRWA IDINI NYAKURI, BURYA NGO NI UKWITA KU BATISHUBOYE KANDI RERO KWIZERA KWACU NIKUJYE NO MUBIKORWA , TWERE IMBUTO ZIKWIRIYE ABIHANNYE. BE BLESSED TURI KUMWE!