Kidumu azitabira ukumurika alubumu “Mudakumirwa” ya Kamichi
Umuhanzi wo mu gihugu cy’u Burundi Kidumu azitabira igitaramo cyo kumurika alubumu “Mudakumirwa” ya Kamichi kizaba tariki 30.11.2013.
Mu kiganiro twagiranye na Kamichi ubwo yari akiri mu gihugu cya Kenya, yadutangarije ko indirimbo ari gukorana na Kidumu nirangira bazahita baganira ku gikorwa cyo kumurika alubumu “Mudakumirwa” kuko azacyitabira.

Kamichi, ubwo twamubazaga amakuru yagize ati: “Ni sawa ndaho ndakomeye, indirimbo yitwa ‘Gatima kanjye’ izarangira muri iki cyumweru. Nzagaruka kuwa kane cyangwa kuwa gatanu. mfite gukorana indirimbo na Kidumu hanyuma tukavugana kubya launch agomba kuzamo ku itariki 30 z’uku kwezi.”
Indirimbo “Gatima Kanjye” ya Kamichi na Kidumu yakorewe kwa Rkay Nairobi muri Kenya nk’uko Kamichi yakomeje abidutangariza.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ewana iyo foto irasebya umusaza kidumu kibido reba iyo kabutura vraiment