Jules Sentore agiye gutaramira i Burayi

Umuhanzi w’indirimbo gakondo Jules Sentore agiye gutaramira Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baba hanze y’u Rwanda ku mugabane w’i Burayi.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko ateganya kugenda mu kwezi kwa cyenda.

Intego y’uyu muhanzi ngo ni ugukumbuza Abanyarwanda baba hanze umuco gakondo ndetse n’u Rwanda muri rusange.

Ati “Intego yanjye ni ugukumbuza Abanyarwanda indirimbo gakondo”

Ibihugu ateganya gukoreramo iki gitaramo ni u Bufaransa, mu Bubiligi ndetse na Allemagne.

Jules Sentore avuga ko atazi igihe azamarayo, ariko ko igihe nikigera azabitangaza. Uyu muhanzi azwi cyane ku ndirimbo zishingiye ku muco gakondo ndetse no kugira ijwi ryiza risususrutsa abantu igihe ahanitse aririmba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka