Jacob Désvarieux wo mu itsinda Kassav’ yitabye Imana azize Covid-19
Umuyobozi w’itsinda ry’abahanzi ba Kassav’ Jacob Désvarieux yitabye Imana mu ijoro ryakeye azize uburwayi.
Nyakwigendera yari amaze igihe gito mu bitaro kuva ku itariki 12 Nyakanga 2021, nyuma y’uko yari amaze kumenya ko yanduye Covid-19 we ubwe agahita asaba ko bamujyana kwa muganga.

Inkuru yatangajwe ku rubuga rwa francetvinfo mu ijoro ryo ku wa Gatanu iravuga ko abaganga bamaze kubona ko Jacob Désvarieux arembye cyane, bafashe icyemezo cyo kumusinziriza (kumushyira muri coma), kugira ngo bagerageze kumuvura uko bashoboye atababaye, nk’uko bisanzwe bigenda ku barwayi barembye cyane.
Abaganga bakoze uko bashoboye ariko biba iby’ubusa kuko nyakwigendera umutima we wahagaze inshuro ebyiri bagerageza kumugarura biranga, kugeza ubwo n’imyanya y’ubuhumekero ihagaze gukora, ubwonko na bwo burahagarara umusaza ashiramo umwuka atarava muri coma.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, abo mu muryango we bari bamenyeshejwe ko arembye cyane bajya kumusura ku bitaro basanga akirimo kurwana n’umutima kandi asinziriye, atabaruka ntawe ubashije kumusezeraho bwa nyuma.
Kassav’ ni itsinda cyangwa se orchestre yo mu birwa bya Caraïbes bigengwa n’u Bufaransa ryashinzwe mu 1979 muri Guadeloupe.

Mu bahanzi b’ingenzi baza ku isonga mu bashinze Kassav’ harimo nyakwigendera Jacob Désvarieux, Jocelyne Béroard, Jean-Philippe Marthély, Patrick St. Eloi (na we witabye Imana muri 2010 azize kanseri afite imyaka 51), Jean-Claude Naimro, Claude Vamur na Georges Décimus (wigeze gusezera mu itsinda agashyiraho irye yise Volt Face ariko aza gusubira muri Kassav’.
Kassav’ yasohoye imizingo cyangwa albums zirenga 20, n’izindi 12 zagiye zisohorwa n’abahanzi umwe umwe ku ruhande rwe atari kumwe n’abandi. Kuva mu 1979 abagize Kassav’ ntibigeze batandukana usibye Jacob Désvarieux na Patrick St. Eloi bitabye Imana.
Jacob Désvarieux yitabye Imana afite imyaka 65.



Ohereza igitekerezo
|
Uyu mugabo twamukundaga turi benshi cyane.Niyigendere.Natwe tuzamukurikira ejo.Aho agiye mu gitaka,natwe tuzamusangayo.Ariko tujye twizera ko abantu bapfa bizeraga Imana kandi bayishaka bashyizeho umwete,ntibibere gusa mu by’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Mbere y’uwo munsi,ijambo ry’Imana rivuga ko umuntu aba ameze nk’usinziriye mu kuzimu.Roho “idapfa kandi itekereza” yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates.Ijambo ry’Imana siko rivuga.Umubwiriza 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.
Aruhukire mu mahoro 😭😭
Abasigaye bakomeze kwihanga a