Itsinda rya UB40 featuring Ali Campbell, igitaramo kitazibagirana i Kigali
Itsinda rya UB40 featuring Ali Campbell ryakoze amateka mu gitaramo cyabereye muri BK Arena, kiba kimwe mu bitaramo byihariye bitazibagirana, cyane cyane ku bakuze bumva umuziki waryo.
Mu ijoro ryo ku wa 9 Kamena 2026, BK Arena yahindutse urubuga rw’amateka mu njyana ya Reggae, aho abakunzi b’itsinda rya UB40 ft Ali Campbell bahuriye mu gitaramo cyaranzwe n’amarangamutima adasanzwe.
Si igitaramo cyari kigamije gusa imyidagaduro, ahubwo cyabaye urugendo rwihariye rwasubije abakitabiriye mu bihe byahise, binyuze mu ndirimbo zabaye igice cy’ubuzima bwabo zirimo nka Red Red Wine, Kingston Town ndetse na I can’t help falling in love with you.
Abitabiriye iki gitaramo bagaragaje ibyishimo bidasanzwe, aho baririmbaga indirimbo hafi ya zose mu ijwi rimwe bagendana n’iri tsinda badasiganwa. Ibi byagaragaje urukundo rukomeye iri tsinda rifitiwe, ndetse n’uburyo umuziki waryo wakomeje gukundwa no kugendana n’ibihe bitandukanye.
Iki gitaramo cyashimangiye ko UB40 ikiri mu banyabigwi ba reggae ku rwego mpuzamahanga, ndetse gisigira abakunzi bayo bo mu Rwanda n’abanyamahanga ibyishimo bidasanzwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|