Itsinda ry’abaramyi rikomoka mu Burundi ryaguriye ibikorwa byabo mu Rwanda
Itsinda rizwi cyane ry’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana zigezweho (Urban Gospel), “Victorious Team”, rikorera umuziki mu Burundi biyemeje kumenyekanisha no kwagurira ibikorwa byabo mu Rwanda.
Iri tsinda rya Victorious Team kugeza ubu riri kubarizwa mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye byo kumenyekanisha umuziki wabo mu itangazamakuru ryo mu Rwanda ndetse n’indi mishinga itandukanye irimo no gukorana n’abahanzi bo mu Rwanda.
Mu kiganiro bamwe mu bagize iri tsinda barimo Davy na Chelsea, bagiranye na KT Radio, bavuga ko biyemeje kuza mu Rwanda kumenyekanisha ibihangano byabo nyuma y’uko batunguwe no gusanga indirimbo zabo zizwi cyane.
Davy yagize ati: “Twaratunguwe ubwo twazaga bwa mbere mu Rwanda, mu kwezi kwa Kabiri uyu mwaka, dusanga indirimbo zacu barazizi, dutumirwa mu nsengero zitandukanye, nyamara sinayo ntumbero twari dufite kuko twari tuje mu bikorwa byacu bisanzwe bya muzika birimo gukorana n’abatunganya indirimbo hano mu Rwanda.”
Mugenzi we Chelsea, yavuze ko ibyo babonye mu matorero bagiye batumirwamo batari babyiteze kuko basanze cyane cyane urubyiruko rwo muri ayo madini bazi ibihangano byabo ku rwego rwo hejuru.
Victorious Team, ni rimwe mu matsinda akunzwe cyane ndetse bitewe n’uburyo bahisemo uburyo bwabo bwo kuramya no guhimbaza mu njyana zigezweho zinakunzwe cyane n’urubyiruko muri iyi minsi, cyane ko abarigize nabo ari urubyiruko rwiyemeje gutanga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana.
Davy wagize igitekerezo cyo gushinga iri tsinda, avuga ko yahoze abifite mu bitekerezo kugeza mu 2016, ubwo yiyemezaga kubishyira mu bikorwa agahuriza hamwe bagenzi bari basanzwe bakorana umurimo w’Imana mu rusengero.
Ati: “Nahoranye igitekerezo kuva kera cyo kuba twagira itsinda tukajya dutambutsa ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana mu mwihariko wacu nk’urubyiruko, uko dukora umuziki wa ugezweho mu guhimbaza Imana [Urban Gospel], twisanze ariwo muhamagaro wacu.”
Akomeza avuga ko batigeze bahura n’imbogamizi mu gutangira ibikorwa byabo kuko babanje kugisha inama ababyeyi babo ndetse by’umwihariko abayobozi bo mu idini ryabo bitewe n’ubwoko bw’injyana bari bagiye kujya banyuzamo ubutumwa bwabo.
Ati: “Nta mbogamizi twahuye nazo haba ku babyeyi bacu ndetse n’ababyeyi bo mu buryo bw’umuka [Mu Itorero] kuko twabanje kuganiriza aba Pasiteri bo mu itorero ryacu barabyumva baranabyishimira biyemeza kudushyigikira.”
Victorious Team, igizwe n’abantu barindwi kugeza ubu, bavuga ko icyo bagamije cyane ari ugukwirakwiza ubutumwa bwo kwizera, ibyiringiro, n’urukundo binyuze mu muziki wabo, bikazamura ndetse bikazana ububyutse bwo kwizera muri kristo kw’urubyiruko.
Bagaruka ku bikorwa bateganya gukorera mu Rwanda uretse kumenyekanisha indirimbo zabo n’ibikorwa byabo mu itangazamakuru, bavuga ko barimo no gukorana na bamwe mu batunganya umuziki mu rwego rwo gukorana n’abandi cyane ko basanze urwego rwo gutunganya umuziki mu Rwanda hari urundi rwego bagezeho.
Davy, avuga ko kuba bifuza kwagurira ibikorwa byabo mu Rwanda, basanga nta mpamvu yo kugira imbibi muri gahunda biyemeje yo gutambutsa ubutumwa bwiza, kuko Abanyarwanda n’Abarundi ari abavandimwe.
Uretse ibyo kandi baherutse gushyira hanze indirimbo bise “Nkoresha” bakoranye na Gaby Kamanzi umwe mu bahanzi bakomeye mu ndirimbo zo mu kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, ndetse bavuga ko ari iby’agaciro kuribo kuko ari umwe mubo bahoze bafatiraho urugero. Ni indirimbo bakorewe na Producer Christopher Murwanashyaka (Tell Dhem).
Victorious Team, bateganya ko bagomba no gukorana n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse ko vuba aha abantu bagomba kwitegura indi indirimbo bazakorana n’undi muhanzi ukomeye mu Rwanda.
Iri tsinda rihagaze neza ndetse riri mu matsinda atanga icyizere muri Afurika y’Iburasirazuba, rimaze gukora indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo izakunzwe akunzwe cyane nka Omega, Mimshaka, Provider, Kuluse, ndetse na Ekisa bafatanyije mo na Levixone.
Ohereza igitekerezo
|