Inzozi zabaye impano - Ariel Wayz wamuritse Album ye ya mbere

Umuhanzi Ariel Wayz yashimye abantu bose bamufashije mu rugendo rwo gukabya inzozi ze, akabasha gusohora album ye ya mbere.

Ariel Wayz yishimiye kumurika Album ye ya mbere
Ariel Wayz yishimiye kumurika Album ye ya mbere

Ni imbamutima Ariel Wayz yagaragaje nyuma yo kumurika Album yise ’Hear To Stay’, mu gitaramo yakoze mu buryo bw’ikoranabuhanga cyabaye tariki 8 Werurwe 2025, ku munsi mpuzamahanga w’umugore.

Ariel Wayz, yatangaje ko kumurika Album ye ya mbere ari ugukabya inzozi, ndetse ubu ameze nk’aho atangiye umuziki bundi bushya.

Yagize ati "Inzozi zabaye impamo, kubona Album yanjye ya mbere yagiye hanze. Ni urugendo ntangiye bushya, meze nk’uvutse bwa kabiri, ubu mfite imbaraga zidasanzwe."

Igitaramo cyo kumurika album ye yagifashijwemo n’abahanzi bayihuriyeho mu muziki wa ’live’. Bafashwaga n’itsinda ry’abacuranzi n’abahanzi b’abahanga, ku buryo umuziki batanze waziraga amakaraza.

Agaruka ku gisobanuro cy’umugoroba yamuritsemo Album ye, Ariel Wayz avuga ko byari ibihe bitamworoheye ariko byamushimishije.

Yagize ati "Uriya mugoroba ntusanzwe kuri jye, ubwo namurikaga Album yanjye ya mbere, ni ibihe byansabye byinshi ariko byaranshimishije kuko narize, ngira ibihe byo kwishima. Iyi ni Album ya mbere, ndabasaba kuza mu nganzo yanjye, tukajyanamo. Bizaba ari iby’agaciro."

Ariel Wayz yaririmbye indirimbo zose 12 ziri kuri Album ye, ndetse yongera gushimangira ko ari umuhanzikazi wo guhangwa amaso, kubera ubuhanga mu kwandika, kuririmba no kugenzura ijwi neza mu buryo bunyura amatwi.

Yashimiye cyane cyane abamubaye hafi kuva atangiye umuziki, kugeza igihe ageze ku nzozi ze, agaragaza ko bamufashije kugera kuri byinshi. Ati "Hear to stay iri hanze. Umutima wanjye usendereye ibyishimo."

Album ’Hear To Say’ iriho indirimbo 12 zirimo eshatu yafatanyijemo n’abandi bahanzi, nka ’3 in the morning’ yakoranye na Kent Larkin, ’Urihe’ yahuriyemo na Kivumbi King na ’Feel it’ ari kumwe na Angel Mutoni.

Album ’Hear to Say’ ishobora kuboneka ku mbuga zitandukanye zicururizwaho imiziki, ndetse n’igitaramo cyo kuyimurika ushobora gukomeza kukireba unyuze kuri h2s.beart.rw ukishyura 1000Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka