Inzozi narose zatumye ndirimba ‘Appreciate’ - Andy Bumuntu
Tariki 31 Mutarama 2019, Andy Bumuntu yashyize hanze indirimbo ye shya yise ‘Appreciate ’, igizwe n’ubutumwa bwo gushima Imana ko imuhora hafi.
Mu kiganiro na Kigali Today, Andy yavuze ko iyi ndirimbo yayihishuriwe mu nzozi.
Ati “Narose ndi ku rugamba, kandi urwo rugamba ni jyewe wari uyoboye ingabo. Aho twari twihishe umwanzi na bagenzi banjye, bakomezaga kuririmba indirimbo, bikanantera umujinya mbabwira nti ese ko muririmba kandi mubona twihishe? Ariko bagakomeza kuririmba.
Muri za ndirimbo baririmbaga, iyo nagumanye mu mutwe nkangutse yari ifite injyana (melodie) ya “Appeciate”. Kugira ngo ntayibagirwa, nahise mfata telephone, nifata ijwi ndi kuyiririmba ntangira kuyandika gutyo, nkomereje kuri ya Melodie”.
Yavuze kandi ko yatangiye no gutunganya amashusho y’iyi ndirimbo, aho izaba igaragaza abantu banyuranye, buri wese ashima Imana mu buryo bwe.
Abakunda indirimbo ze, Andy kuri ubu ngo abafitiye izindi zigera ku 10, kandi kobatazongera kujya bategereza umwaka wose kugira ngo abahe indirimbo nshya, kuko ubu umwanya munini agiye kuwuharira kubashimisha.
Andy, akunze kugaragara aririmba mu bitaramo bikomeye, aho hari igitaramo cyiswe “Jazz Junction” yahuriyemo n’umucuranzi w’ikirangirire mu gucuranga umwirongi wa kizungu Isiaiah Katumwa, ndetse n’abantu banyuranye bamutumira mu birori byabo, ibi ahamya ko bituma amenyekana kurushaho ndetse bikanamwinjiriza amafaranga.
N’ubwo avuga ko nta mukunzi afite kugeza ubu, ngo indirimbo ze zirimo amarangamutima y’urukundo azihanga arebeye ku rukundo abona abantu bakundana, kandi akaririmba ibintu bisanzwe bibaho mu buzima. Andy Bumuntu amaze kugira indirimbo eshanu zakunzwe cyane, ari zo Mukadata, Ndashaje, Mine, Stay na Appreciate.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ines first of all nkunda ibiganiro byawe saaanaaa.... Andy Bumuntu aha yakoze umuti iyi ndirimbo ye maze kuyumva nkinshuro 100.