Indirimbo nyarwanda 15 zamenyekanye kurusha ba nyirazo
Ubusanzwe hamenyerewe ko umuhanzi yandika indirimbo ubundi akayiririmba, hanyuma ikamenyekana kimwe na nyirayo.
Cyakora hari indirimbo mu mateka zagiye zimenyekana kurusha uko ba nyira zo bamenyekanye, cyangwa se umuhanzi akamenyekana ukwe ndetse n’indirimbo ikamenyekana ukwayo.
Kigali Today yabateguriye urutonde rw’indirimbo 10 zamenyekanye cyane kurusha ba nyirazo, rimwe na rimwe zigasubirwamo n’abandi rimwe cyangwa se kenshi, ugasanga ziri kwitirirwa abandi.
1. Freedom
Iyi ni indirimbo yamenyekanye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo mu myaka ya za 1998 ikaba yarakozwe na Ben Kayiranga.
2. Umulisa
Iyi ni indirimbo yakunzwe cyane n’abantu benshi, ku buryo hari n’abandi bahanzi bagiye bayisubiramo. Iyi ndirimbo imenyekana bwa mbere yaririmbwe mu mwaka 1985 na Heri Mukasa.
3. Igikobwa
Iyi ndirimbo Igikobwa yamenyekanye mu mwaka w’1988, iramenyekana cyane ariko bacye nibo bazi ko ari iya Sam Gody.
4. Sekera mu gicumbi
Naho Sekera mu gicumbi ni iyo mu mwaka w’1988 nayo ikaba yarakozwe n’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Sam Gody Nshimiyimana.
5. Delira
Iyi ndirimbo yamenyekanye mu Rwanda ndetse inakundwa n’abandi bahanzi benshi kuburyo bakunze kuyisuburamo mu bitaramo baba bakoze.
iyi ndirimbo yahimbwe inaririmbwa na Shyaka Gerard.
6. Ndayoboza
Ni indirimbo yakunzwe mu myaka y’1989, ikaba arimwe mu indirimbo zakozwe n’umunyamakuru ndetse umukinnyi wa za publicite Mugabo Justin.
7. Inyanja
Ni indirimbo yamenyekanye mu mwaka w’1990 mu Rwanda ndetse no mu mahanga, bitewe n’ubutumwa bwakoraga ku mitima ya benshi. Yatumaga bamwe mu bari barahunze bibaza igihe ibintu bizagira mu buryo bakagaruka mu gihugu cyabo, abandi bagakumbura imiryango yabo yari yarahejejwe ishyanga n’ubutegetsi bubi bw’icyo gihe. Iyi mdirimbo inyanja yaririmbwe na Ntawuhanundi John.
8. Hotel Kiyovu
Ni indirimbo yakunzwe cyane bikagaragazwa n’uburyo yasubiwe mo n’abantu benshi. Benshi mu bayikunda ntibaziko yaririmbwe na Nyirinkwaya Alex mu mwaka w’1984.
9. Urwo ngukunda
Ni indirimbo yamenyekanye, ikajya ica kuri radio inshuro nk’eshanu k’umunsi mu mwaka wa 2005, ikaba itanga ubutumwa bw’urukundo. Ni indirimbo ya Victoire ubu ubarizwa muri Canada.
10. Sindagira
Iyi ndirimbo yumvikanye bwa mbere mu mwaka 1989, aho kugeza na nubu abantu batari bakeye bakunda kuyumva. Ni indirimbo yakunze kuririmbwa n’umuhanzi Teta Diane, bigashimisha benshi mu bayumva. Hari abatazi ko ari iya Ntibahanana Theophlie.
11. Umurunga
Iyi ndirimbo yaramenyekanye cyane yahimbwe inacurangwa n’umuhanzi Kagame Alexs, uyu akaba yari impanga ya Kagambanye Alexandre.
12. Umva
Iyi ni Indirimbo ni indirimbo ihimbaza Imana yakunzwe n’abakunda gusenga ndetse n’abandi. Hari umubare munini w’abayikunze n’ubu bayikunda ariko batazi ko yaririmbwe na Group Sowers.
13. Umwari wanze umwarimu
Iyi ni indirimbo ya nyakwigendera Mwitenawe Augustin. Gusa yamenyekanye iririmbwa n’umugore ku buryo abazi ko ari iya Mwitenawe ari mbarwa.
14. Mama
Iyi ni indirimbo yaririmbwe na Mihigo Francois, wamenyekanya nka Mihigo Francois Chouchou. Ni indirimbo yakunzwe kubera amagambo arimo avuga ubuzima bw’umwana wakuze arerwa na se, nyina yarabataye kubera ubukene.
15. Dore ishyano re
Iyi ni indirimbo yamenyekanye cyane ikanaririmbwa kenshi ariko si buri wese uyizi usi ko ari iya Orchestre Abamararungu.
Bamwe mu bakurikirana umuziki nyarwanda bemezako kuba aba bahanzi bataramenyekanye ngo ni uko urebye bagiye bakora indirimbo imwe cyangwa ebyiri bakarekeraho.
Nikobizanzwe Andre Groumico ati ”Urebye mugihe cyabo ntabwo bigeze bafata umwanya wo kumenyekanisha ibihangano byabo, barekaga indirimbo ikizamura, abantu ntibari kumenya ngo ni iyande bitandukanye n’ubu. Abo bahanzi bakoraga umuziki bawukunze, bitandukanye .n’ubu aho abahanzi bakora umuziki nk’akazi kabatunze.
Ikindi cyatumye aba bahanzi batamenyekana nk’indirimbo zabo n’uko ahanini batigeze bakora ibitaramo ngo abantu bababone amaso ku maso baririmba izo ndirimbo, kandi nta ni ibitangazamakuru byari byinshi muri icyo gihe.
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
Mugemureka izindirimbo nibura umuntu azi downloading
Indirimbo se ivuga ngo Nta cyaruta urukundo Ya victoire mwayinshakiye nkayumva koko?
Umva we. Ukoze umuti pe! Bertrand, wazadushakiye amakuru y about bahanzi. Nka sowers baracyabaho? Ukatumenyera abo Rugira yahamagaye n abakiriho ago bari. Ni abo kubahwa baba bakiriho cg batskiriho, narakoze
Umva we. Ukoze umuti pe! Bertrand, wazadushakiye amakuru y about bahanzi. Nka sowers baracyabaho? Ukatumenyera abo Rugira yahamagaye n abakiriho ago bari. Ni abo kubahwa baba bakiriho cg batskiriho, narakoze
Bte koshaka inzigaragara nazibona gute
abanyarwandawe
turabakunda
KONSHAKAINDIRIMBOKURITEREFONE
Hotel Kiyovu nubwo ntazi umwaka yaririmbwemo ariko ni mbere ya 1984
wow...., mwakoze cyane rwose uyu John Ntawuhanundi ndamuzi atuye i gihogwe mu mudugudu wa bukamba mu kagali ka agateko yanayoboye uyu mudugudu muzamutumire atubwire ibyiyi ndirimbo nimpamvu atakomeje guhanga!