Imana ni yo yanditse amateka yacu – Ibanga rya Korali Ambassadors of Christ mu myaka 30 ishize
Korali Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry’ Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi rya Remera, iri mu myiteguro y’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 imaze ikora umurimo w’Imana.
Ibirori bizasozwa n’ igitaramo gikomeye kizabera muri BK Arena tariki ya 30 Kanama 2026. Icyo gitaramo cyiswe ‘30years of Ambassadors of Christ’ mu nsanganyamatsiko igira iti : ‘Imana Ni yo Yanditse Amateka Yacu’ [God Painted our Story].
Mu myaka 30 imaze, iyi Korali iri mu zikunzwe cyane haba mu Rwanda no mu mahanga, yagejeje ubutumwa bwiza kuri benshi, ibinyujije mu ndirimbo zo kuramya Imana, isanamitima ku Banyarwarwanda n’abandi bose bari bakeneye ibyiringiro. Iyi Korali yanatanze ibyishimo kandi ku bantu b’ingeri nyinshi binyuze mu biterane n’ andi makoraniro mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda mu bihugu bitandukanye, no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ari na ho hagaragara umubare mwinshi ukurikira ibikorwa byayo, by’umwihariko indirimbo zayo.
Mbere y’umunsi nyirizina wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30, iyo Korali yateguye ibikorwa bitandukanye bikubiye muri urwo rugendo rwo kwizihiza iyo sabukuru. Harimo bimwe byamaze gukorwa, nko gutera ibiti mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo. Muri ibyo biti byatewe, ibiti 30 bya mbere bisobanuye imyaka 30 iyo Korali imaze mu murimo w’Imana. Iki gikorwa kandi cyerekana gukura, kuramba no gufasha sosiyete, kikaba cyaritabiriwe n’amatsinda yose agize Korali:abashinze iyi Korali, abari abaririmbyi baririmba ubu, ndetse n’abana n’abuzukuru Imana yabahaye. Ibyo byakozwe tariki 05 Ukuboza 2025 ku bufatanye n’Akarere ka Gasabo.
Mu bindi byakozwe harimo gusura no kwifatanya n’urubyiruko rw’abanyeshuri bagororerwa mu bigo Ngororamuco bya Iwawa ku wa 21 Gashyantare 2026 na Gitagata ku wa 21 Werurwe 2026, mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zugarije urubyiruko.
Habayeho na gahunda yo guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 aho abagize iyo Korali basuye ababyeyi/imiryango babarizwa mu Mudugudu w’Icyitegererezo (IDP Model Village ya Rudakabukirwa iherereye mu Murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo ku itariki ya 15 Gicurasi, mu buryo bwo gukomeza no kwihanganisha abarorokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abagenerwabikorwa bose muri izi gahunda bahawe inkunga mu buryo butandukanye.
Mu gihe ikomeje imyiteguro y’igitaramo n’ibirori bizabera muri BK Arena tariki ya 30 Kanama 2026, Korali Ambassadors of Christ iratumira abakunzi bayo, n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana aho bari hose, ibasaba no kuyishyigikira muri uru rugendo rwizihiza isabukuru y’ imyaka 30.
Biteganyijwe ko amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ashyirwa hanze tariki 05/06/2026.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|