Hamenyekanye uwo Rodrigue yahimbiye indirimbo y’urukundo ‘Indahiro’

Nyakwigendera Rodrigue Karemera, ni umwe mu bahanzi b’umwuga babyigiye hanze y’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Usibye guhimba, kwandika indirimbo no gucuranga, Karemera yanakoraga mu biro byari bishinzwe gutegura integanyanyigisho ya muzika muri MINEPRISEC, Minisiteri y’Uburezi bw’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye (Bureau Pédagogique).

Rodrigue Karemera
Rodrigue Karemera

Rodrigue Karemera, wahimbye indirimbo z’abana zigishwaga mu mashuri abanza hambere, nka ‘Mbonye akazuba keza’ na ‘Mbe kanyamanza keza’, indirimbo ze hafi ya zose zishingiye ku nkurumpamo haba ari kuri we bwite cyangwa ku bandi bantu yabanye nabo.

Hari izo twanditseho mu nkuru iheruka, zirimo ‘Ubarijoro’ ya Mbere n’iya Kabiri, twari twanditse ko yayihimbiye se wabo waguye muri Uganda, ariko mu kiganiro umuvandimwe we Charles Nkubito yigeze kugirana na KT Radio, yavuze ko ahubwo yari Nyirarume wabaga muri Uganda wagiye ahunze mu 1959, hanyuma Karemera amuhimbira indirimbo amusaba kugaruka mu Rwanda ko ari amahoro – yahe yo kajya!

Iyo ndirimbo yaje no kuyizira kuko yatumye bamufunga mu bo bitaga ‘ibyitso by’inyenzi’, ni ukuvuga Abatutsi bamwe na bamwe bashinjwaga gukorana n’abarwanyi ba RPA Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu rwatangirijwe muri Uganda guhera mu 1990. Bamufunze bamuhora ko ngo yasabaga Abanyarwanda bahungiye muri Uganda gutahuka.

Karemera afunguwe, ni ko kwigira inama yo guhimba nimero ya Kabiri avugamo ko yamenye ko Ubarijoro yaje kwitaba Imana, kugira ngo Leta ya Habyarimana ikunde imuhe amahoro, ariko ntibyababujije kumwica hamwe n’abandi Batutsi basaga Miliyoni muri Jenoside mu 1994.

Bamurasiye mu rugo rwe i Gikondo hamwe n’umwana we n’umugore we, mu mpera z’ukwezi kwa Gatanu, Habimana Kantano wakoraga kuri radiyo rutwitsi ya RTLM, mu mpuhwe nk’iza bihehe (impyisi) no mu marira y’ingona, yaravuze ngo ‘koko umuntu wishe Karemera Rodrigue yamuhoye iki?’

Tugarutse ku ndirimbo Indahiro (1979), muruma wa Rodrigue, Charles Nkubito, yatubwiye ko yayihimbiye umugore we Madeleine Mukakibibi, babyirukanye kugeza babanye kuva mu 1983 kugeza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Gicurasi 1994. Nkubito yavuze ko Karemera yayimuhimbiye aretse ibyo kuba padiri, kuko yavuye mu iseminari nkuru atayirangije aho yigaga mu Nyakibanda.

Ni indirimbo yakunzwe cyane mu gihe cyayo na n’ubu igihogoza abakunda indirimbo zizwi nk’igisope, ariko yo ikagira umwihariko wo kubamo injyana zitandukanye icyarimwe. Itangira ari ingwatiramubiri (Slow), yagera hagati ikanyaruka ukumvamo injyana ya disco ivanze n’ikinimba.

Ahandi iyo ndirimbo ibera akaga, Karemera yayicuranganye n’abahanzi b’ibigugu barimo umunye Congo (RDC) Kayenga Dembo Ibrahim uzwi nka Tam Fum, kabuhariwe kuri gitari y’umuyuki (Solo), na Nyakwigendera Déo Santos wacurangaga gitari y’umugunda (Bass) mu itsinda ryitwaga Les Fellows.

Umva indirimbo Indahiro:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka