Gushishura biranze bibaye umuco mu bahanzi Nyarwanda
"Gushishura" ni imvugo ikunze gukoreshwa ku bahanzi bigana ibihangano by’abandi, ugasanga yaba amagambo ndetse n’injyana ntacyo bahinduye, usibye wenda ururimi indirimbo ihinduyemo.
![](IMG/jpg/1-619.jpg)
Abahanzi Nyarwanda bakunze kugaragaza iyi ngeso yo kwigana ibihangano by’abandi, babifashijwemo cyane cyane n’ubunyamwuga buke bw’agaragazwaga n’ababatunganyiriza umuziki bazwi ku izina ry’aba Producers.
Uko umuziki wagiye utera imbere mu Rwanda, ndetse n’urwego rwo gutunganya umuziki rukagenda ruzamuka, hari bamwe mu bahanzi bagiye bacika kuri iyo ngeso, ariko hari n’abandi basa n’ababigize umuco, kuburyo bagenzi babo baramutse badahanze nabo bazima.
Nubwo uyu muco mubi usebya muzika Nyarwanda wagiye wimakazwa na bamwe, gushyiraho ishuri ryigisha Muzika mu Rwanda na byo biri mu byazamuye urwego rwa muzika y’umwimerere, ndetse n’urwego rw’ubuhanzi muri rusange mu Rwanda.
Aba ni bamwe mu bahanzi bazahajwe n’umuco wo gushishura
1. Dream Boys
Aba bahanzi bashishuye indirimbo nyinshi zirimo iy’umuhanzi Q Chillah yise "Si ulinizaa" aho aririmba avuga uko se yamubyaye ntamurere, akarerwa na nyina agakura bigoranye. Dream Boys yashyize iyi ndirimbo mu Kinyarwanda, iyita "Si inzika".
Bashishuye kandi indirimbo y’umuhanzi Aslay wahoze mu itsinda ryitwaga Yamoto Band ryo muri Tanzania, aba asohoye iyo yise Angekuona, aho aririmba avuga uko yazanye umugore mwiza ariko akaba ataragize amahirwe yo kumwereka nyina kuko nyina yapfuye.
Dream Boys yayishishuyemo "Wagiye kare" indirimbo bihuje ubutumwa ariko bitandukaniye mu ndimi gusa.
Uwitwa Beka Flavour na we akora mu nganzo aba asohoye akagoma kitwa "Sikinai" yaririmbiye umukunzi we amubwira ati "Sinjya nkurambirwa". Iyi Dream Boys yayishishuye idahinduye n’injyana ihita iyita "Romeo na Juliette"
Sikinai
Romeo na Juliette
2. Tom Close
Mu ndirimbo Tome Close yashishuye atanahinduye n’injyana harimo indirimbo “Ubuziraherezo” yashishuye ku ndirimbo ya "Taio Cruz" hakabamo “Komeza utsinde” yakuye ku ndirimbo “Am I Dreaming” ndetse na "Thank you my God" yashishuye ku ndirimbo ya Phyno afatanyije na Olamide yitwa "Fada Fada".
Ubuziraherezo
What you need
3. Zizou Alpacino
N umugabo wamenyekanye cyane, mu kwegeranya abahanzi bakomeye mu gihugu bakaririmba, indirimbo ze, gusa byaje kugaragara ko zimwe muri zo ziba zishishuye ku z’abandi ashyiramo amagambo y’Ikinyarwanda akazita ize.
Urugero ni indirimbo "Fata Fata" yashishuye kuri ‘Banono’ y’umuhanzi witwa Jane Osborne afatanyije na P’Jay.
Fata fata
Banono
4. Social Mula
Social Mula utari usanzwe azwiho iyi ngeso, yahereye ku ndirimbo ’’Umuturanyi " ya Gisa cy’Inganzo wari wamutumiye kumufasha ngo aririmbemo, bikarangira agiye mu yindi studio agahita ayikora akayita iye.
Yaciye agahigo aho mu ndirimbo ye nshya yise "Ma vie" yakoresheje amagambo y’indirimbo "Smile for me" yaririmbwe n’umuhanzi witwa Simi.
Umuturanyi ya Gisa
Umuturanyi ya Social Mula
5. Kamichi
Kamichi usanzwe uzwiho ubuhanga mu guhanga injyana ndetse n’amagambo meza mu ndirimbo, mu ndirimbo yise Akarabo, yifashishije injyana ya "Mad over you" ya Run Town.
Gusa nubwo yifashishije injyana y’abandi, bigaragara ko mu myaka isaga itanu yaramaze atagaragara muri Muzika, yagarukanye inganzo ye, itanyeganyezwa, abakunzi ba muzika ye bakaba bagomba kwitega byinshi byiza abazaniye.
Karabo ya Kamichi
Mad over you
Bamwe mu babona iyi myitwarire y’abahanzi Nyarwanda, bavuga ko ubu ari ubunebwe no kudahesha agaciro Uruganda rwa Muzika Nyarwanda, bagatanga inama zo gucika kuri uyu muco mubi kandi bakagerageza guhanga Injyana nyarwanda kuko arizo zizahesha agaciro muzika nyarwanda mu ruhando mpuzamahanga.
Ohereza igitekerezo
|
Iyi nkuru rwose iri detailed kbsa! Iragaragaza proof!!
bajye bakora izabo kbx
Niba hari inkuru yanshimishije iki cyumweru iyi nayo irimo, mubyukuri wumva indirimbo zabahanzi Nyarwanda ukabura ubutumwa ukumva ngo bashyishyuye rwose bigasubiza inyuma ninyota yokumva n’urukundo rwindirimbo ziri mururimi Nyarwanda noneho bakazenguruka Radio zose bakora promotion yindirimbo itari umwimerere wayo, gusa umunyamakuru yanditse Neza ngo hatabayeho aho bashyishyura bazima tukababura. Jye mabagira igira inama yoguhora bashakisha ibihangano byabo bakareka ubunebwe naho ubundi abakunzi ba muzika barakangutse peee..!!!!
Iyi ni inkuru nziza cyane. Mu minsi yashize nakunze gushinja itangazamakuru ryacu kugira uruhare rwo gutuma ishishura rikaza umurego kuko badahitura abahanzi bacu ahubwo ugasanga abanyamakuru bavuga uburyo abahanzi bakoze indirimbo nziza nabo bakagereka ukuguru kukundi bakumva ko bakoze kdi ntacyo bakoze. Ariko iyi ni intangiriro mukomereze aho. ikibazo gikomeye ni uko abahanzi bacu bameze nka wa mwana w’umuswa ubwirwa aho akwiye gukosorwa akavuga ko mwalimu amwanga cg ngo bamwishyizemo. Hambere aha Dream Boyz yazengurutse mu itangazamakuru yisararanga ivuga uburyo nta kosa irimo (ubwo yasohoraga indirimbo Romeo & Julliette) kandi ntago ari ubwa mbere babikoze.