Eric Mucyo ngo yiteguye kuzegukana insinzi muri Salax Awards
Umuhanzi Eric Mucyo wamenyekanye cyane mu ndirimbo “i Bwiza” yakoranye na Jay Polly, ngo yatunguwe cyane no kuba yarinjiye muri Salax Awards ku nshuro ya mbere ariko ngo yiteguye kuzegukana insinzi.
Eric Mucyo ahanganye na bagenzi be Mani Martin, Jules Sentore, Inganzo Ngari na Gakondo Group.
Mu kiganiro twagiranye yagize ati: “Byarantunguye cyane kandi birananshimisha cyane gusa uko nagiyemo ni nako nshobora kugira amahirwe yo kuyegukana kuko abangiriye ikizere bakantorera kujyamo bazantora ndetse n’abandi banyarwanda bakunda ibihangano byanjye.”

Eric Mucyo yakomeje adutangariza ko muri uyu mwaka byanze bikunze agomba kuzashyira ahagaragara alubumu ye ya mbere kandi anadutangariza ko azakomeza kugeza ku bakunzi b’ibihangano bye indirimbo ziryoshye ziri mu njyana yihimbiye yise “Gakondo Vision”.
Dore urutonde rw’abandi bahanzi bahatanira Salax Awards:
BEST MALE ARTIST (UMUHANZI MWIZA MU BA GABO)
1. King James
2. Mani Martin
3. Riderman
4. Uncle Austin
5. Urban Boyz
BEST FEMALE ARTIST (UMUHANZI MWIZA MU BAGORE)
1. Allioni
2. Ciney
3. Knowless
4. Paccy
5. Queen Cha
BEST SONG OF THE YEAR (INDIRIMBO Y’UMWAKA)
1. Care
2. Ibitenge
3. Kanda amazi
4. Rubanda Rmx
5. Umuriro watse
BEST ALBUM (ALUBUMU NZIZA Y’UMWAKA)
1. Igikona
2. Kelele
3. Mudakumirwa
4. Uteye ubusambo
5. Uwo ndiwe
BEST GROUP (ITSINDA RYA MUZIKA RYITWAYE NEZA KURUSHA AYANDI)
1. Active
2. TBB
3. TNP
4. Urban Boyz
5. 2 4Real
BEST GOSPEL ARTIST (UMUHANZI WITWAYE NEZA MU NDIRIMBO ZIHIMBAZA IMANA)
1. Beauty for Ashes
2. Bright Karyango
3. Gabby Kamanzi
4. Patient Bizimana
5. Serge
BEST HIP-HOP ARTIST (UMUHANZI WA HIP HOP WITWAYE NEZA)
1. Ama G The Black
2. Bull Dog
3. Fireman
4. Green P
5. Riderman
BEST RNB ARTIST (UMUHANZI WA RNB WITWAYE NEZA)
1. Bruce Melody
2. Christopher
3. Edouce
4. Gisa
5. Knowless
BEST AFRO BEAT ARTIST (UMUHANZI W’INJYANA YA KINYAFURIKA WITWAYE NEZA)
1. Kamichi
2. King James
3. Mico The Best
4. Senderi
5. Uncle Austin
BEST TRADITIONAL ARTIST (UMUHANZI WA GAKONDO WITWAYE NEZA)
1. Eric Mucyo
2. Gakondo Group
3. Inganzo ngari
4. Mani Martin
5. Jules Sentore
BEST NEW ARTIST (UMUHANZI MUSHYA WITWAYE NEZA)
1. Active
2. Kid Gaju
3. Social
4. Teta Diane
5. 2 4 Real
BEST VIDEO (INDIRIMBO Y’AMASHUSHO NZIZA)
1. Abanyakigali
2. Barahurura
3. Kanda amazi
4. Ninkureka ukagenda
5. Rubanda Rmx
DIASPORA RECOGNITION AWARD (N’UMUHANZI WITWAYE NEZA MU BABA HANZE Y’U RWANDA)
1. Ben Kayiranga
2. K8
3. Meddy
4. Stromae
5. The Ben
N’Icyiciro cya 14 cy’umuhanzi w’umwaka (Artist of the Year) kizahabwa umuhanzi uzaba yegukanye ibihembo byinshi kurusha bagenzi be.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|