Em Murinzi yasohoye indirimbo yise ‘Wiringire Uwiteka’
Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Niyomurinzi Emmanuel, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Em Murinzi, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Wiringire Uwiteka’.
Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bushishikariza abantu kwizera no kwiringira Imana muri ibi bihe.
Izina rye ry’ubuhanzi rifite ibisobanuro byihariye, kuko ‘Em’ ngo rikomoka ku inota ryamworoheye mu kurifata ubwo yigaga Gitari, ndetse rikaba impine y’izina Emmanuel, naho Murinzi risobanura Umurinzi mu Kinyarwanda, rikibutsa uburyo Imana ihora irinda ndetse yita ku bantu yaremye.
Mu kiganiro na Kigali Today, yagarutse ku rugendo rwe mu guhanga indirimbo zo kuramya ndetse n’icyamuteye guhitamo kuririmba indirimbo zo kuramya Imana.
Ati "Natangiye urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi mu mwaka wa 2024, kandi nk’uko bigenda kuri buri wese utangira, ntibyari byoroshye ariko ku bw’ubuntu n’Umugisha w’Imana, byarashobotse ko ntangira. Inzitizi zose zabaye amasomo, buri ntambwe nto yabaye ikimenyetso cy’uko nta kintu kidashoboka iyo umuntu afite ukwizera n’ubushake”.
Akomeza avuga ko gukorera Imana atari iby’abaririmbyi gusa, byakabaye ari iby’umuntu wese, bitewe n’uko buri wese yifitemo impano yo kubikora kuko hari uburyo bwinshi bwo gukorera Imana mu isengesho, mu mirimo, mu gufasha abandi cyangwa mu gukoresha impano zacu.
Ati "Jyewe, gukoresha uburyo bwo kuririmba indirimbo z’Imana ni bumwe muri bwinshi bwo gukorera no gusakaza ineza, urukundo n’ibindi byinshi byiza by’Imana. Nshishikariza buri wese, cyane cyane urubyiruko rwo mu gihe cyanjye n’abato ndetse n’abakuze, gushaka uburyo bwo gukorera Imana, si ngombwa kuririmba kuko buriwe se mu mpano ye yayikorera kandi neza”.
Avuga ku butumwa buri mu ndirimbo ze agira ati "Indirimbo ya mbere nahereyeho yitwa ‘Murinzi’ (Protector), ikaba isobanura ko Imana ari Umurinzi wacu ku Isi nta cyagukoraho ufite Imana. Iboneka ku mbuga zose zicururizwaho umuziki. Indirimbo nkunda cyane ni ivuga ko Yesu ari we Murinzi, kuko buri wese hari ibyo anyuramo, abamo, ariko wabireba neza ukabona ko Imana yaturindiye muri ibyo byinshi tubamo”.
Uyu muhanzi ubu yashyize hanze indirimbo ya kabiri yitwa ‘Wiringire Uwiteka’, ikubiyemo ubutumwa bushishikariza abantu kwizera no kwiringira Imana muri ibi bihe.
Reba indirimbo ’Wiringire Uwiteka’
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|