Dore inyungu u Rwanda ruzakura mu kwakira Trace Awards
Kompanyi y’Igihugu y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), bagaragaje ko uretse gushyigikira uruganda rw’imyidagaduro mu gihugu, hari n’izindi inyungu nyinshi u Rwanda ruzabona nirwakira ibihembo bya Trace Awards 2023.
Ni ibihembo bigiye gutangirwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu myaka 20 bimaze bitangwa ku bahanzi nyafurika. Bizatangwa ku itariki ya 21 Ukwakira 2023 muri BK Arena, ariko bizabanzirizwa n’iserukiramuco ry’iminsi ibiri ryo rizabera muri KCEV yahoze ari Camp Kigali.
Mu kiganiro n’itaganzamakuru cyabereye muri BK Arena kuri uyu wa 17 Ukwakira 2023, RDB yagaragaje ko uretse uruganda rw’imyidagaduro, kwakira iri tangwa ry’ibihembo bizafasha mu kumenyekanisha ubukerugendo bugana mu Rwanda, harimo n’ubushingiye ku kwakira inama n’ibindi birori.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo no Kubungabunga Pariki z’Igihugu muri RDB, Ariella Kageruka yagize ati “Kwakira iki gikorwa ni ikintu ntagereranywa kuri Afurika ariko no ku Rwanda, kandi turishimira ko baduhisemo ngo twakire iki gikorwa cy’ingirakamaro. Twe n’abafatanyabikorwa bose duhuje intego yo kugira u Rwanda ahantu heza ho kwakira inama n’ibindi birori, ibyo bikoroshya ubukerugendo n’ishoramari”.
Yakomeje ati “Ni yo mpamvu ubu u Rwanda rugamije kuba ahantu heza ho kubera inama n’ibindi birori, ubu Kigali iri ku mwanya wa kabiri muri Afurika, kandi ibyo ntabwo byikoze, twarabikoreye dushoramo imari. Uruganda rw’ubuhanzi rukorana bya hafi n’ubukerugendo. Ntabwo ubukerugendo bwakunda hatabayeho ibitaramo nk’ibi bizana abantu bavuye mu bihugu bitandukanye”.
Kageruka yongeyeho ko kwakira iki gikorwa bizaha urubuga abahanzi nyarwanda, bakagura ibikorwa byabo ndetse bikanashimangira gahunda u Rwanda rufite yo guhuza Abanyafurika batandukanye, mu kuganira ku iterambere ry’uyu mugabane.
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho no gushaka amasoko muri RwandAir, Habba Adijah Kamwesiga yagize ati “Birumvikana turimo kubikoreramo amafaranga menshi, ariko imikoranire yacu n’abatanga ibi bihembo irenze kwinjiza amafaranga. Tugamije kuzamura izina rya RwandAir nka kompanyi y’ubwikorezi bwo mu kirere mu gihugu. Ibyo birenze kwinjiza amafaranga kuko bikomeza no mu gihe kizaza”.
Yakomeje ati “Nko muri Kamena twakoranye n’abatanga ibihembo bya Trace ubwo twatangizaga ingendo zerekeza i Paris. Icyo gihe twakoreye amafaranga menshi, ingendo zinjya i Paris ubu zihagaze neza. Turashimira Trace kuko ntibyari koroha kubigeraho tudafatanyije. Nk’ikompanyi y’ubwikorezi bwo mu kirere byadufashije kugira umwanya mwiza mu kujya mu bihugu bya Afurika n’i Burayi. Ibyo biratuzamura nka kompanyi ariko n’Igihugu muri rusange”.
Olivier Laouchez uyobora Trace akanaba umwe mu bayishinze, yavuze ko ibi birori bimaze gutumirwamo abahanzi barenga 60 bazasusurutsa abazabyitabira. Bamwe mu bo bamaze kwemeranya harimo Abanyarwanda nka Bruce Melody, Chris Eazy na Bwiza. Hari n’abafite izina rikomeye muri Afurika nka Davido, Diamond Platnumz, Yemi Alade, Mr Eazi n’abandi benshi bakora umuziki nyafurika.
Abahanzi nyarwanda bari mu bahataniye ibi bihembo harimo Bruce Melodie, Bwiza, Chriss Eazy, Kenny Sol na Ariel Wayz.
Iri rushanwa, kimwe n’andi mpuzamahanga akomeye ntiritanga amafaranga ku batsindiye ibihembo gusa, abaritegura bavuga ko bazatanga agahimbazamusyi ku bazaryitabira bose.
Biteganyijwe ko ibi birori bizitabirwa n’ababarirwa hagati ya 7,000 na 10,000 barimo ibyamamare ku migabane itandukanye yose ku Isi. Ibi bihembo bitegurwa n’igitangazamakuru cya Trace cyibanda ku muziki Nyafurika, ari na wo abahatana muri ibi bihembo baba bakora.
Uyu mwaka abahanzi bahatanyemo bakomoka mu bihugu birenga 30 byiganjemo iby’Afurika. Bibera mu bihugu bitandukanye ku Isi, iby’uyu mwaka bikaba bizabera i Kigali ariko binakurikiwe n’abantu Miliyoni 500 bo mu bihugu 190 mu buryo bw’iyakure biciye kuri Televiziyo za Trace.
Uyu mwaka bigiye kubera mu Rwanda binyuze mu bufatanye bwa Visit Rwanda ya RDB na Trace Group itegura ibi bihembo. Itike zo kwinjira muri ibi birori zigura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20, 25 na 30 kuzageza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba w’itariki ibihembo bizatangwaho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|