Dore imwe mu mizingo (Albums) umwaka wa 2023 usize abahanzi nyarwanda bamuritse

Mu gihe mu myaka ishize abahanzi nyarwanda bakora umwuga wo kuririmba batagaragaye cyane basohora imizingo cyangwa se ‘Albums’ z’ibihangano byabo ahanini bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyabangamiye ibikorwa by’imyidagaduro, muri uyu mwaka wa 2023, abahanzi nyarwanda, abakuru ndetse n’abato, bongereye ingufu mu gukora no gushyira ahagaragara imizingo y’indirimbo zabo ku buryo umwaka urangiye hasohotse imizingo irenga 10 yo mu njyana zitandukanye zirimo Gakondo, Trappish, Afrobeat n’izindi.

Ubusanzwe mu muziki habaho ubwoko bubiri bw’imizingo ishobora gukorwa n’umuhanzi. Hari Album ndetse na EP (Extended Playlist) mu magambo arambuye. Aho Album itandukanira na EP ni uko Album ihera ku ndirimbo nibura munani kuzamura naho EP ikaba indirimbo hagati y’eshatu na zirindwi.

Uru ni urutonde rw’imizingo yakozwe n’abahanzi nyarwanda yasohotse muri uyu mwaka:

Musomandera - Ruti Joel

“Musomandera” ni imwe muri Albums zakunzwe cyane, ikoze mu njyana ya gakondo. Iyi Album Ruti Joel yitiriye nyirakuru, yasohotse tariki 10 Mutarama 2023. Iyi Album iriho indirimbo 10, zose yakoze wenyine. Nyuma y’iminsi itanu ayishyize ahagaragara, yakoze igitaramo cye cya mbere muri Kigali Convention Centre.

Ruti Joel hamwe na nyirakuru Musomandera, ari na we yitiriye Album
Ruti Joel hamwe na nyirakuru Musomandera, ari na we yitiriye Album

Ruti Joel yatangiye umuziki mu 2012 mu itorero “Gakondo Group” aririmbana na Jules Sentore ndetse na Massamba Intore.

Life, Love & Light - Nel Ngabo

Rwangabo Byusa Nelson uzwi nka Nel Ngabo muri uyu mwaka yasohoye Album ye ya gatatu yise “Life, Love & Light”.

Nel Ngabo
Nel Ngabo

Ni Album igizwe n’indirimbo 13, zimwe muri zo akaba yarazihuriyeho n’abandi bahanzi barimo Ruti Joel, P-Fla na Sintex. Iyi Album ya Nel Ngabo yaje ikurikira izindi ebyiri zirimo "Ingabo" yashyize hanze muri 2020 ndetse na "RNB360" yasohoye mu Ukuboza kwa 2021.

Uyu musore w’imyaka 25 yatangiye umuziki mu 2017 ari nabwo yatangiye gufashwa na Kina Music.

Rumuri - Alyn Sano

Tariki 23 Kamena 2023 nibwo Umuhanzikazi Sano Shengero Aline umaze kwamamara nka Alyn Sano yashyize hanze Album yise “Rumuri”.

Ni album igizwe n’indirimbo 13 zirimo iyitwa Sakwe Sakwe, Positive, Rumuri n’izindi zitandukanye. Iyi album yakozweho na bamwe mu batunganya umuziki (producers) bakomeye mu Rwanda barimo DevyDenko, Bob Pro, Santana Sauce, Prince Kiiizi.

Suwejo - Yago

Yago yinjiye muri muzika mu mpera z’umwaka wa 2022, ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere yise “Suwejo.” Nyuma y’umwaka umwe nibwo yashyize ahagaragara album ye ya mbere yise “Suwejo”.

Ni album iriho indirimbo 13, muri zo 12 yazikoze wenyine, imwe yitwa “Naremeye” ayikorana na Bushali. Suwejo yakozweho n’abatunganya umuziki batandukanye, barimo Element, Major, Iyzo Pro, Knox On The Beat na Bob pro.

Ibirori byo kumurika iyi album byabaye tariki 22 Ukuboza 2023, bibera muri Camp Kigali aho byitabiriwe n’abandi bahanzi barimo Double Jay, Levixone, Bushali, Aline Gahongayire, Kirikou Akili, Niyo Bosco na Chriss Eazy.

Iminsi Myinshi - Danny Nanone

Umwaka wa 2023 wabaye umwaka udasanzwe kuri Danny Nanone. Muri uyu mwaka nibwo Danny yongeye kugaruka muri muzika ndetse biranamuhira cyane; dore ko zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane muri uyu mwaka harimo izakozwe na we. Izo ni nka Nasara, Confirm, na My Type.

Izi ndirimbo kandi zigaragara kuri album nshya ya Danny Nanone yise “Iminsi Myinshi”. Ni album yashyize ahagaragara tariki 15 Ukuboza 2023, mu gitaramo cyitabiriwe n’abandi bahanzi barimo Juno Kizigenza, Christopher, P-Fla, Ariel Wayz, Afrique, Drama T, Chriss Eazy na Butera Knowless.

Imbanzamumyambi - Muyango

Uyu ni umuzingo w’indirimbo wa kane umuhanzi Muyango ashyize ahagaragara nyuma y’indi itatu yakoranye n’itorero Imitari.

Imbanzamumyambi ni umuzingo ugizwe n’indirimbo 12, zirimo Karame Uwangabiye yaririmbiye Perezida Kagame, Umwiza w’u Rwanda yaririmbiye Madamu Jeannette Kagame, Ibirumbo, Nyirabashana, Mwiza wanjye, Iyizire Ibuhoro, Indahiro, Sibira, Izihirwe, Batamuriza, Cyo ni mumurebe hamwe na Teka Ikobe.

BST - Ish Kevin

Tariki 23 Nzeri 2023, Ishimwe Semana Kevin, uzwi nka Ish Kevin mu njyana ya KinyaTrap, yashyize hanze album ye ya mbere yise BTS (Blood, Sweat & Tears). Ni album yahurije hamwe abahanzi batandukanye barimo abo muri Nigeria nka AV na Singah, Young Lunya wo muri Tanzania na Kagurano Rwimo Uzwi nka Pastor P.

Ish Kevin
Ish Kevin

Ni album yatunganyijwe n’aba producers 12. Ish Kevin avuga ko iyi album isobanuye byinshi ku buzima bwe, cyane ko inyinshi mu ndirimbo ziyigize zigaruka ku byo yanyuzemo. Ni album kandi yose yatunganyirijwe muri Trappish Records, studio ye nshya.

Yaraje - Juno Kizigenza

Iyi album ya Juno Kizigenza, ikubiyeho indirimbo 17 yayishyize hanze tariki 18 Kamena 2023. Uyu musore umaze umyaka itatu muri muzika yifashishije abahanzi batandukanye barimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Butera Knowless, Bull Dogg, Riderman, King James n’abandi.

Iyi album nyuma y’iminsi itatu imaze kujya hanze, yaje ku rutonde rw’iziyoboye izindi zumviswe cyane ku rubuga rwa Audiomack.

My Dream - Bwiza

My Dream mu kinyarwanda bisobanuye “Inzozi zanjye”. Iyi album yasohotse muri Nzeri uyu mwaka wa 2023 ari na ho Bwiza yakoze igitaramo cyo kuyimurika.

Bwiza yayikoranyeho n’abahanzi batandukanye barimo Juno Kizigenza, Chriss Eazy, Niyo Bosco, Double Jay w’i Burundi, Ray Signature na Allan Toniks bo muri Uganda.

Stronger Than Before - Kenny Sol

“Stronger Than Before” ni EP yasohotse tariki 30 Kamena 2023; igizwe n’indirimbo 7 harimo izitwa Stronger Than Before, Enough, Falling In Love, One More Time, Addicted, Joli yasubiyemo (remix) na Cali.

Kenny Sol
Kenny Sol

Kuri iyi EP, Kenny Sol yifashishije abandi bahanzi barimo Ariel Wayz, Harmonize wo muri Tanzania, Peruzzi wo muri Nigeria na Fik Fameica wo muri Uganda.

Abatunganyije izi ndirimbo (producers) barimo Niz Beatz, Ayoo Rash na Element

Baba - Platini P

Nemeye Platini uri mu bamaze igihe kirekire bakora umuziki, uyu mwaka wa 2023 wasize ashyize hanze umuzingo yise “Baba”. Iyi EP ifite indirimbo 5, kuzumva zose ni iminota 24 n’amasegonda 56 udahagarara.

Platini P cyangwa se Baba nk’uko akunze kwivuga, wasinyanye amasezerano y’imikorere na One Percent inzu ikurikirana inyungu z’abahanzi ikorera muri Nigeria, yifashishije abandi bahanzi barimo Eddy Kenzo wo muri Uganda, Remy Adan wo muri Côte d’Ivoire na Linda Montez wo mu Rwanda.

For Life - B-Threy

Umwe mu bamenyekanishije injyana ya Kinyatrap, Bertrand Muheto uzwi nka B-Threy, yakoze EP ifite indirimbo 5 zifite iminota 14 n’amasegonda 47. Abandi bahanzi bumvikanaho ni Yannick MYK, Angel Mutoni na Icenova.

B-Threy mu mwaka wa 2023 yakozemo n'ubukwe aho yashyingiranywe n'umukobwa witwa Keza Nailla bari bamaze igihe kirekire bakundana
B-Threy mu mwaka wa 2023 yakozemo n’ubukwe aho yashyingiranywe n’umukobwa witwa Keza Nailla bari bamaze igihe kirekire bakundana

Melodic Diary - Logan Joe

Iyi ni EP iriho indirimbo eshanu zo mu njyana ya KinyaTrap yasohotse muri Nzeri 2023. Indirimbo ziri kuri iyo EP ni Paris, Impuhwe, R or D, Cry na Tornado.

Logan Joe
Logan Joe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka