Dolly Parton yahimbye indirimbo ikangurira abantu kwikingiza Covid-19

Icyamamare mu njyana ya ’Country music’, Dolly Parton, wamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Jolene, Think about me n’izindi nyinshi, yahawe urukingo rwa Covid-19, nyuma yo gukangurira abandi gukurikiza urugero rwe bongera gutekereza imwe mu ndirimbo ze yakunzwe ya ’Jolene’.

Dolly Parton, icyamamare muri Country music
Dolly Parton, icyamamare muri Country music

Dolly Parton w’imyaka 75, yaririmbye ‘version’ yahinduwe ya Jolene aho ashishikariza abantu gufata urukingo rwa covid 19, mbere yo gukingirirwa mu kigo cy’ubuvuzi cya kaminuza ya Vanderbilt i Nashville, muri Tennessee.

Muri iyo ndirimbo, Dolly Parton yaririmbye mu mashusho asubiramo ijambo ngo Vaccine, vaccine, vaccine, vaccine, I’m begging of you, please don’t hesitate, tugenekereje mu Kinyarwanda aravuga ngo Urukingo, urukingo, urukingo, urukingo, ndagusabye nyamuneka ntutindiganye gufata urukingo.

Parton yashimiwe gutera inkunga urukingo rwa Moderna nyuma yo gutanga miliyoni imwe y’Amadolari ya Amerika mu kigo cy’ubuvuzi cya kaminuza ya Vanderbilt, akaba ari n’ubwoko bw’urwo rukingo nawe yatewe.

Parton yikingije Covid-19 abikangurira n'abandi
Parton yikingije Covid-19 abikangurira n’abandi

Inkuru dukesha BBC iravuga ko igice cy’amafaranga y’uwo muririmbyi yagiye mu gutera inkunga mbere igeragezwa ry’urukingo rwa Moderna. Mu byavuye mu bushakashatsi bijyanye n’uko urwo rukingo rukora, abashakashatsi bahamya ko rukingira Covid 19 hafi 95%.

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara na kaminuza ya Vanderbilt, uyu muhanzikazi yabwiye abafana be ati "Njyewe ndakuze bihagije ku buryo nabibona kandi mfite ubwenge buhagije bwo kububona".

Mu kwezi gushize Parton yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika ko ashaka gutegereza kugeza igihe inkingo zizaboneka henshi ku isi, ku buryo atazaryamira abandi akamera nk’ushaka gusimbuka ahantu runaka kuko afite ubushobozi.

Yongeyeho ko ubwo ubu inkingo ziyongereye muri Amerika byibuze ndetse no mu bindi bihugu hakaba haratangiye igikorwa cyo gufasha ibihugu bitishoboye, nawe yahabwa urukingo ndetse ashishikariza benshi kwikingira Covid 19 mu gihe urukingo rubagezeho.

Tariki 18 Gashyantare 2021, uwo muhanzi w’icyamamare mu njyana ya Country music yashyize ubutumwa kuri twitter, ubwo yasubizaga icyifuzo cyo kumukorera ikibumbano cyagombaga kujya imbere y’Ingoro ya Capitol muri America.

Yavuze ko ayo mafaranga yaba apfuye ubusa kuko hari byinshi ngo yakabaye akoreshwa bijyanye no gukemura ibibazo by’iyi si bityo ko bitakabaye ibintu by’ihutirwa.

Yashimiye abari bafite iyo gahunda ariko akomeza gushimangira ko bidakenewe cyane ahubwo ko hakwibandwa mu gukemura ibibazo bitandukanye biri hirya no hino ku isi, harimo gufasha ibihugu bitandukanye kubona inkingo za covid 19.

Dolly Parton aririmbana na Kenny Rogers
Dolly Parton aririmbana na Kenny Rogers
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka