Davido n’umukunzi we Chioma bongeye kugaragara mu ruhame nyuma yo gupfusha umwana

David Adeleke, uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Davido, we n’umukunzi we Chioma Rowland bwa mbere bongeye kugaragara mu ruhame nyuma gupfusha umwana wabo w’umuhungu w’imyaka itatu.

Kuva bapfusha umwana ni bwo bongeye kugaragara mu ruhame
Kuva bapfusha umwana ni bwo bongeye kugaragara mu ruhame

Davido na Chioma baheruste kugira ibyago byo gupfusha umwana w’umuhungu w’imyaka 3 witwa Ifeanyi Adeleke, wapfuye nyuma yo kurohama muri pisine ku itariki 01 Ugushyingo 2022.

Nyuma y’urupfu rw’uyu mwana w’imfura w’aba bombi, bari batarongera kugaragara mu ruhame, cyangwa se ngo no ku mbuga nkoranyambaga zabo basanzwe bakoresha.

Ikinyamakuru Pulse.com.gh cyatangaje ko Davido na Chioma bagaragaye mu ruhame bishimanye n’abandi bo mu miryango yabo, mu birori byateguwe na Nyirarume witwa Ademola Adeleke warahiriraga kuyobora Intara ya Osun yo muri Nigeria.

Amafoto bafotowe muri ibyo birori yagaragaje aba bombi kandi bambaye impeta z’ubukwe, aho bivugwa ko bashobora kuba barashyingiranywe ariko ibirori bikaba mu buryo bwibanga rikomeye.

Umwe mu banya-Nigeria uzwi ku mbuga nkoranyambaga, Tunde Ednut, akaba kandi umuntu wa hafi y’umuryango wa Davido, aherutse gushyira kuri Instagram ye ifoto ya Davido na Chioma igaragaza impeta ku ntoki z’aba bombi.

Iyo foto Tunde yayiherekeresheje amagambo ariho imoji y’impeta, agira ati "Si njye uzarota mbibonye"!

Aha ni ho ibitangazamakuru byahise bitangira kwandika ko Davido na Chioma Rowland baba barashyingiranywe, ariko bakabikora mu ibanga rikomeye.

Davido ibirori bya nyirarume yagaragayemo bivugwa ko n’ubundi yari asanzwe amushyigikira muri gahunda ze zirimo no kuba yariyamamarije kuba Guverineri w’intara ya Osun ndetse aranabitorerwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka