Bruce Melodie asohoye indirimbo ebyiri nyuma yo gufungurwa
Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022, Umuhanzi Bruce Melodie yasohoye indirimbo afatanyijemo n’umuhanzi wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Innoss’b bise A L’AISE.
Ni indirimbo yari imaze iminsi iteye amatsiko benshi kuko abahanzi Innoss’b wo muri RDC na Bruce Melodie wo mu Rwanda bamenyerewe mu gukora indirimbo zisusurutsa abazumva iyo bataramye.
Bruce Melodie mu gihe kitarenze icyumweru kimwe afunguwe amaze gusohora indirimbo ebyiri ari zo Urabinyegeza na A l’aise.
Ni nyuma y’uko aherutse kwerekeza i Burundi agahita atabwa muri yombi azira amafaranga ngo yari abereyemo umwe mu bashoramari bakomeye, unategura ibitaramo.
Iyo ndirimbo Urabinyegeza avugamo ibintu bitandukanye bijyanye n’uko yafungiwe i Burundi ndetse ashima Imana ko imurinda mu byiza no mu bibi.
A l’aise ni indirimbo yumvikanamo injyana yo muri Congo ikaba ibyinitse ku bakunzi bo kubyina kandi irimo amagambo ajyanye n’urukundo.
Reba video y’indirimbo A l’aise ya Bruce Melodie na Innoss’B
Ohereza igitekerezo
|
jewe nshaka imiziki ya bruce melodie kuruga gwarigwose kuko ndamukunda nubwo atankunda