BK Foundation izishyurira amafaranga y’ishuri abana 100 bo muri ‘Sherrie Silver Foundation’

Byatangarijwe mu birori bibereye ijisho bya ‘The Silver Gala’, byari bigamije gushaka ubufasha bwo gushyigikira urubyiruko rwo muri Sherrie Silver Foundation, rufite impano mu muziki ndetse no kubyina.

Ubu bufatanye bugaragaza intambwe ifatika mu gushyigikira impano z’urubyiruko ruhanga udushya, no gutegura abayobozi b’ejo hazaza mu by’ubuhanzi.

Umuyobozi Mukuru wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, yabishimangiye agira ati “Twiyemeje gukomeza gushyigikira uburezi, no gushyigikira impano z’urubyiruko rugaragaza ubuhanga mu guhanga ibintu bishya.”

Muri iki gitaramo cyashimishije benshi, hanakusanyijwe amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 14, Sherrie Silver akaba ayavuze ko azifashishwa mu bikorwa by’uburezi, ubuzima n’imibereho myiza y’abana batishoboye bafashwa n’umuryango yashinze, ndetse anashimira ababyitabiriye batumye icyo gikorwa kigerwaho.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo Masamba Intore, Chriss Eazy, Butera Knowless, Juno Kizigenza n’abandi ndetse bakaba banataramiye abari bahari.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka