Bien Baraza yahishuye ko yahoze yifuza gukorana indirimbo n’umuhanzi wo mu Rwanda

Bien-Aimé Baraza, umuhanzi w’icyamamare wamenyekanye mu itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya yavuze ko kuva kera byari inzozi ze zo gukorana indirimbo n’umuhanzi wo mu Rwanda.

Bien Baraza yavuze ko yahoze yifuza gukorana indirimbo n'umuhanzi wo mu Rwanda
Bien Baraza yavuze ko yahoze yifuza gukorana indirimbo n’umuhanzi wo mu Rwanda

Ibi Bien-Aimé Baraza yabitangaje ubwo yageraga i Kigali kuri uyu wa kabiri, tariki 27 Kanama 2024.

Yakiriwe ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe na Itahiwacu Bruce Melodie, bateganya gufatanya mu mishinga itandukanye y’indirimbo bazahuriramo ndetse no gukora amashusho yazo.

Bien-Aimé Baraza yashimye cyane uburyo ahabwa ikaze i Kigali, avuga ko mu Rwanda iyo ahageze yumva ari mu rugo rwa kabiri.

Aganira n’itangazamakuru yavuze ko kuba agiye gukorana na Bruce Melodie ari ibintu by’agaciro cyane kuri we, kuko amufata nk’umuhanzi ukomeye ufite impano idasanzwe.

Bien Baraza yakiriwe ku kibuga cy'indege na Bruce Melodie
Bien Baraza yakiriwe ku kibuga cy’indege na Bruce Melodie

Yagize ati: “Gukorana na Bruce Melodie bisobanuye buri kimwe kuri njye. Nahoze nifuza gukorana indirimbo n’umuhanzi wo mu Rwanda.”

Yongeyeho ko yashimye uburyo Bruce Melodie yemeye gukorana na we, ndetse avuga ko amufata nk’umuhanzi mpuzamahanga ufite impano itangaje.

Bien-Aimé Baraza, uri mu banyamuziki bakunzwe cyane muri Kenya, yagaragaje ko hari abandi bahanzi bo mu Rwanda akunda kandi ashaka gukorana nabo mu gihe kizaza, barimo Mike Kayihura na Kivumbi King.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka