Ariel Wayz na Babo barafunze

Umuvugizi wa Police, ACP Rutikanga yemeje ko abahanzi Barbara Horn Teta wamamaye nka Babo na Ariel Wayz bafunze.

ACP Rutikanga yemeje ko aba bahanzi batawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma y’uko bafashwe, bapimwe n’urwego rubishinzwe basanga bakoresha ibiyobyabwenge, bombi bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera, hamwe n’abandi batanu amazina yabo atatangajwe.

Umwe mu bahanzi utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Kigali Today ko aba bombi itabwa muri yombi ryabo ryaturutse ku kavuyo bateje aho bari bari kuri ‘Apartment’ i Nyarutarama, bituma nyiri iryo cumbi yiyambaza inzego z’umutekano.

Muri aba bafashwe harimo abakoreshaga ikiyobyabwenge cy’urumogi ndetse n’icya Cocaine.

Ibihano ku muntu ukoresha ibiyobyabwenge, n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo itemewe n’amategeko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge, n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50,000) kugeza ku bihumbi magana atanu 500,000).

Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500,000) kugeza kuri Miliyoni eshanu (5,000,000).

Ibikorwa bivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo, mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko ibintu byo gufunga cyane leta ikwiye kubyigaho.kuko bindindiza umuryango nyarwanda bikongera ubukene .
Hari ibyaha bikwiye guhanwa umuntu adafunzwe.
kunya ibiyobyabwenge
gusambana cg guharika
kunyereza umutungo
kurya ruswa
gutera inda abangavu; aha ho byumvikane neza leta iba ihannye umwana watewe inda, umuryango avukamo ndetse numwana uzavuka ubujijwe uburenganzira kuri se. INTEKO IZABISUZUME

HONORE yanditse ku itariki ya: 11-09-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka