Amateka ya Kazigira Adrien wahimbiye indirimbo umugore we agatabaruka atayumvise

Kazigira Adrien ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda rwo mu myaka itari iya vuba; ariko ntiyagize amahirwe yo kwamamara cyane nk’abandi bahanzi kuko abibangikanya n’akazi ko guhinga.

Kazigira Adrien
Kazigira Adrien

Imwe mu ndirimbo ze zamenyekanye cyane ni iyitwa Beretilida, yageze kuri Radiyo Rwanda mu 1998, kuri ubu akaba ari mu itsinda yashinze ryitwa ‘The Good ones-Rwanda’ abifashijwemo n’umugiraneza atashatse kuvuga amazina.

Kazigira yavukiye ahahoze ari muri Komini Kamonyi mu 1965 ku babyeyi b’abahinzi na we akaba ari wo mwuga yakurikiye nyuma yo kuwiga imyaka itatu mu ishuri rya CERAI.

The Good Ones
The Good Ones

Gucuranga no kuririmba yabyigiye kuri Stade Amahoro i Remera mu mujyi wa Kigali kugeza mu 1993, atangira gushyira indirimbo ze kuri Radiyo Rwanda mu 1998 ahereye ku yitwa Beretilida.

Kazigira avuga ko afite indirimbo zirenga 40, zirimo iyitwa ‘Eudia mukunzi’ yahimbiye umugore we wa mbere wazize kanseri y’ibere muri 2011 atabaruka atarayumva.

Nubwo ari umuhinzi wabigize umwuga, Kazigira ntiyigeze areka gucuranga no kuririmba.

Afite itsinda bakorana ryitwa ‘The Good ones-Rwanda’ ririmo na murumuna wa nyakwigendera Habarurema Manasseh waririmbye Esiteri mwana wanshavuje benshi bakunze kwita Ku gicamunsi cya Noheli.

Amateka maremare ya Kazigira Adrien waririmbye ‘Beretilida’ ni kuri YouTube ya KT Radio mu kiganiro Nyiringanzo:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uwo muhanzi n uwo gufashwa indirimbo ze zikumvikana

Nahimana Deogratias yanditse ku itariki ya: 12-01-2022  →  Musubize

Uwo muhanzi n uwo gufashwa indirimbo ze zikumvikana

Nahimana Deogratias yanditse ku itariki ya: 12-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka