“Amashusho ya Njomba azaba aruta andi mashusho yose yabayeho”- Senderi International Hit
Umuhanzi Eric Senderi International Hit arahamya ko amashusho y’indirimbo ye yise “Njomba” azaba ari amashusho aruta andi mashusho yose yabayeho.
Mu kiganiro twagiranye ku murongo wa telefoni, Eric Senderi International Hit yadutangarije ko aya mashusho ari gukorerwa hanze no mu gihugu kandi ko azaboneka nyuma y’ibyumweru bitatu.
Senderi yagize ati: “amashusho y’indirimbo yanjye Njomba ari gukorerwa hanze no mu Rwanda, sinatangaza aho ari gukorerwa kuko ni ibanga, kuko video yayo izaba iruta ayandi mavideo yose yabayeho…”.

Senderi kandi yakomeje adutangariza ko amashusho y’indirimbo ye “Ndi umunyarwanda” yagiye hanze, akaba yarakozwe na Fayzo mu gihe amajwi (Audio) yo yakozwe na Junior.
Iyi ndirimbo “Ndi umunyarwanda” ni indirimbo atura urubyiruko by’umwihariko kugira ngo birinde ibibatandukanya ahubwo bibande mu kubaka ibibahuza.
Senderi yagize ati: “Urubyiruko ntirukeneye kugumana amateka mabi…turandure ibidutanya turengere ibiduhuza. Mu rubyiruko harimo abacitse ku icumu bafite agahinda kandi bigunze hakaba kandi hari n’abandi bafite ipfunwe kubera ko ababyeyi babo bakoze Jenoside.
Icyo nababwira ni uko ababonye Jenoside barimo barasaza, aho u Rwanda rugeze rukeneye urubyiruko rwibona mu mutaka w’ubunyarwanda aho kwibona mu mutaka w’ubwoko…”.

Uyu muhanzi kandi yakomeje adutangariza ko yifuza kuzasubira mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star y’ubutaha, bityo akaba asaba abafana be kumushyigikira no kuzabimufashamo bongera kumugirira ikizere.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|