Ama G The Black yavuze ko abahanzi bo mu kiragano gishya baririmba ibintu bitumvikana
Hakizimana Amani wamamaye nka ‘Ama G The Black’ muri muzika, yavuze ko abahanzi bo mu kiragano gishya badabagiye kandi ngo banaririmba ibintu bitumvikana.

Ni nyuma y’iminsi mike umuhanzi Ama G The Black asohoye indirimbo yise ‘Twese turi abapagani’ yavugishije benshi bibaza ku magambo ayirimo aho avuga ko ngo n’ubwo abantu benshi bigira beza ibikorwa byabo bibagaragaza nk’abapagani.
Ama G The Black yabajijwe uko abona ikiragano gishya (New generation) by’umwihariko mu njyana ya Hip hop, agira ati “Iyi New generation yaradabagiye ariko icyo nayikundiye irafatanya, ikindi navuga ni uko ibintu baririmba ntabyumva”.
Akimara kuvuga ko ibyo baririmba atabyumva, yagerageje kuririmba indirimbo ‘Demo’ yahuriwemo n’abarimo Ariel Wayz na Kivumbi, avuga ko ataba abyumva ariko biba biryoshye.
Yakomoje kandi ku ndirimbo yindi yitwa ‘Ku cyaro’ ya Mistaker, agira ati “Niba umuntu avuze ngo ku cyaro ntasobanure ngo ku cyaro habaye iki! Byagenze gute! Baraducanga, ntabwo biba byumvikana rwose”.
Yongeyeho ko byaruta bakajya bareka abantu bakabyina injyana (beat) gusa.
Ama G The Black yasoje agira abahanzi inama ko bakwiye kujya bafatirana amahirwe bafite bigishoboka, aho yavuze ko mu gihe umuhanzi agikunzwe akwiye kugira inzu ku buryo igihe byanze yazagira icyo asigarana aho kubona amafaranga bakayajyana mu biyobyabwenge, ndetse abashishikariza kugira utundi turimo bakora kuko ngo ntagahora gahanze.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|