Alpha asigiye abafana be indirimbo yise “Beautiful”

Muri iyi minsi mike isigaye ngo umuhanzi Alpha Rwirangira asubire muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze indirimbo ye yise “Beautiful”.

Iyi ndirimbo Alpha Rwirangira yayifatanyije n’umuhanzi Peace. Mu ndirimbo yabo baragira bati: “ …Yaje ari umwe ngirango ndasubijwe, ariko nasanze turi benshi tumubona kimwe. Nimwiza ararenze …mu byukuri njye antera kumwibazaho,…”.

Barakomeza bakagira bati: “She is so beautiful, she is so beautiful …Iyo ngizengo ndamukurikiye nsanga hari abandi bamugezeho nkabura uko mubwira ikindi kumutima, nkabura umwanya wo kwisobanura…” .

Alpha Rwirangira.
Alpha Rwirangira.

Alpha Rwirangira yageze mu Rwanda mu Ukuboza 2012 aje kwizihizanya iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani n’Abanyarwanda by’umwihariko abana bato. Azasubirayo tariki 09/01/2013; nk’uko twabitangarijwe n’umunyamakuru Ernest Ugeziwe ari nawe watugejejeho iyi ndirimbo “Beautiful”.

Alpha Rwirangira aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera impamvu z’amasomo akaba yiga ibijyanye na Muzika (Music Business) muri Campbellsville University.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka