Aline Gahongayire agiye gusohora Album ya karindwi

Umuhanzikazi Aline Gahongayire uririmba indirimbo zo kuramya Imana, yatangaje ko ageze kure imirimo ya nyuma yo gutunganya Album ye ya karindwi, akavuga ko imuteye amatsiko kuko mu ndirimbo zose yasohoye mu 2019 kugeza mu 2021 nta n’imwe izumvikanaho.

Aline Gahongayire
Aline Gahongayire

Iyi Album ye ntizumvikanaho indirimbo nka Warampishe, Izindi mbaraga, Ndanyuzwe, Hari impamvu Pe (Remix) n’izindi. N’ubwo izi ndirimbo zitazumvikana kuri iyo Album ye nshya, gusa ngo azirikana ko zahesheje umugisha benshi zihembura imitima.

Gahongayire avuga ko ahora asengera iyo Album, kandi ko indirimbo yakubiyeho zimubera nshya buri gihe iyo agiye kuziririmba.

Yagize ati “N’ubwo nava muri studio uyu munsi nkasubirayo nyuma, nsanga indirimbo yambereye nshya.”

Uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye, yavuze ko yizera neza ko iyi Album izamuhesha umugisha ndetse na benshi.

Akavuga ko iyi ari imwe muri Album ze izumvikanaho indirimbo ziri mu ndimi z’amahanga.

Ati “Ni ukugira ngo twagure imipaka mu kuririmba kwacu bijyanye n’amasengesho dusenga, kugira ngo Imana iduhuze no hanze kuko turabishoboye kandi byakunda”.

Gahongayire yavuze ko kugeza ubu amaze gukora indirimbo esheshatu kuri iyi Album, akemeza ko ari iy’umwuzuro w’ibyiza n’umugisha.

Uyu muhanzikazi agiye gusohora iyi Album nyuma y’uko mu minsi ishize asohoye indirimbo yise ‘Rendez-Vous’ yahimbye mu 2017.

Avuga ko mu gihe cya Guma mu Rugo ya kabiri, ari bwo yongeye kwiyumvamo iyi ndirimbo iramufasha mu bihe bikomeye n’abandi.

Gahongayire agiye gusohora Album ya karindwi mu gihe asanzwe afite album esheshatu ziriho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye.

Album ze za mbere ni Nzahora mbyibuka, Umukiza wanjye ariho, Reka nkuvuge imyato, Amani, Amen na New Women yamuritse mu 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NDAGUKUNDASHELE

ALISENE yanditse ku itariki ya: 19-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka