Abahanzi bo mu itsinda ‘Sauti Sol’ bagiye gutandukana
Itsinda ry’abaririmbyi ryamamaye nka Sauti Sol ryo muri Kenya, ryatangarije abakunzi baryo ko urugendo bari bamazemo imyaka isaga 20 nk’itsinda rugiye kugana ku musozo.

Ubu butumwa bugenewe abakunzi b’iri tsinda bukubiye mu itangazo bashyize hanze ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Ni itangazo, Sauti Sol yagaragaje ko gutandukana kwabo burundu bizaba nyuma y’uruhererekane rw’ibitaramo bagiye gukora.
Gutandukana kwa Sauti Sol, byatangiye guhwihwiswa kuva mu 2021, ndetse buri wese akajya akora indirimbo ku giti cye cyangwa agafatanya n’abandi bahanzi.
Sauti Sol isanzwe igizwe na Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano, Polycarpe Otieno na Savara Delvin Mudigi, yatangaje ko n’ubwo bazaba batandukanye batangaje ko hari imishinga bazakomeza guhuriramo, ndetse bakazakomeza imikoranire dore ko hari ubucuruzi bahuriyemo buzakomeza kuko ari abavandimwe.

Bati “Umubano wacu ni ntamakemwa, kandi tunejejwe n’icyo ahazaza hadufitiye.”
Ibitaramo bagiye gukora bizanyura mu mijyi itanu yo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, bazenguruke u Burayi mu bitaramo 10 bahafite ndetse no muri Canada aho bazakora ibitaramo 4.
Sauti Sol ivuga ko ibyo bitaramo bigamije guha ibyishimo abafana babo nyuma y’urugendo rw’imyaka irenga 20 bamaze mu muziki.
Sauti Sol yasoje itangazo yageneye abakunzi bayo, ivuga ko abafana b’iwabo muri Kenya ko tariki 10 na 11 Kamena 2023 bari kumwe na Boyz 2 Men bazabataramira, ndetse ko ari igitaramo kizahuriramo abanyabigwi batandukanye mu muziki.
Ku itariki 16 Ukuboza 2023 i Nairobi bazataramira abafana babo mu iserukiramuco ryabitiriwe (Sol fest).



Reba indirimbo ‘Suzanna’ ya Sauti Sol
Ohereza igitekerezo
|