Umwaka wa 2021 usize ayahe makuru mu myidagaduro y’u Rwanda?
Mu matariki asoza Ukuboza ashyira Mutarama buri mwaka uzumva henshi abantu bishimira imihigo babashije kwesa mu mwaka barangije ndetse aho bagize intege nke bakahakura amasomo azabafasha kwitwara neza mu wundi mwaka.
Umwaka wa 2021 waje usanga Isi ndetse n’u Rwanda biri mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 ndetse no kuzanzahura ibikorwa by’imyidagaduro gahoro gahoro nyuma y’igihe kirekire byarahagaze.
Duhereye ku bitarabaye byiza mu matwi ya benshi bakurikirana imyidagaduro mu Rwanda, biragoye kuzibagirwa ko muri 2021 aribwo Tuyishime Joshua wamenyekanye mu itsinda rya Tuff Gang nka Jay Polly wari umwe mu bikomerezwa mu njyana ya Hip Hop yatabarutse ndetse na Habineza Joseph wari uzwi ku kazina ka ‘Joe’ wabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo ndetse akaba n’inshuti magara ya benshi cyane cyane urubyiruko.
Mu bindi byagiye bivugwa cyane harimo abahanzi ndetse n’abandi babarizwa mu bijyanye n’imyidagaduro byagiye binanira kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 bikarangira batawe muri yombi. Aha twagaruka cyane ku muhanzi nka K8 wari usanzwe utuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abantu benshi bakamenya ko ari mu Rwanda ari uko ari kwerekanwa we na King James ndetse na Shaddy Boo bari mu Ntara y’Iburengerazuba.
Abahanzi nka Social Mula, Khalfan, Ariel Wayz, Jay Polly mbere y’uko yitaba Imana ndetse n’abandi batandukanye, basabwe gutanga ibisobanuro ku mpamvu batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Tukiri ku ifungwa n’ifungurwa, inkuru y’umukobwa witwa Kayesu Shalon wamenyekanye nka Shazz byaje kuvugwa ko yafashwe ku ngufu maze bamwe mu bakurikiranwaga batabwa muri yombi barimo amazina azwi mu muziki nka Davis D, Kevin Kade ndetse n’umufotozi Thierry bakorwaho iperereza gusa nyuma y’igihe biza kugaragara ko ari abere icyaha bagihanagurwaho basohoka muri gereza.
Isezera ry’abari abahanzi ndetse n’umujyanama mu nzu (label) ifasha abahanzi yitwa The Mane na byo biri mu byavugishije benshi muri 2021. Mu kwezi kwa Mata nibwo uwari umujyanama w’iyi nzu ifasha abahanzi Aristide yandikiye umuyobozi we Bad Rama amumenyesha ko batagikomezanyije, bityo bidaciye kabiri Queen Cha na we aba yanditse indi baruwa ihagarika amasezerano yari afitanye n’iyi nzu akurikirwa na Marina nubwo we yaje kugera igihe akisubiraho akagaruka. Umuhanzi Calvin Mbanda we yari asanzwe akora nta masezerano afitanye n’iyi nzu mu gihe Safi Madiba na Jay Polly na bo babarizwaga muri iyi nzu ya The Mane, umwaka wa 2020 wasize batakiyibarizwamo.
Tuvuye ku bitaragenze neza muri 2021 hari n’ibindi byinshi byo kwishimirwa bisize amateka atibagirana mu myidagaduro yo mu Rwanda. Ku itariki ya 22 Gicurasi 2021 nibwo umuhanzi Ngabo Medard Jobel wamenyekanye cyane mu muziki nka Meddy yasezeye ku busiribateri yambikana impeta y’umubano na Mimi bari bamaze igihe bakundana.
Ku rundi ruhande n’ubwo mugenzi we The Ben atarongoye ariko birasa n’aho ari ho bigana kuko yambitse impeta Uwicyeza Pamella amusaba ko yamubera umufasha undi na we arabimwemerera. Ku wa 17 Ukwakira 2021 nibwo aba bombi bashyize amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga berekana ko bamaze kwemeranywa kubana nk’umugabo n’umugore.
Usibye kuba hari abagaragaje ko bahagaze neza mu rukundo, ariko hari n’abandi umubano wabo wagiye uvugwa ariko bidaciye kabiri hakumvikana inkuru z’uko batagifitanye umubano wihariye. Aha twavuga nk’urukundo rw’abahanzi Ariel Wayz na Juno Kizigenza batunguranye mu butumwa bandikaga, amafoto n’amashusho bashyiraga ahagaragara abagaragaza nk’abakundana bya nyabyo, ndetse babihamya babinyujije mu ndirimbo zakunzwe n’abatari bake, bamwe bavuga ko babona banaberanye, ariko kuri ubu bakaba bagaragaza ko urukundo hagati yabo rwayoyotse.
Icyakora hari abatekereza ko ibi bakoze byo gukundana no gushwana byaba ari ibyo baba barateguye kugira ngo bakomeze kuvugwa no kwamamara.
Ku rundi ruhande, umwaka wa 2021 usize abakunzi b’inzu ‘Ibisumizi’ ifasha abahanzi ndetse na studio by’umuhanzi Riderman wazamuye abahanzi barimo Social Mula, Queen Cha na Ama G The Black igarutse mu gihe abakunzi b’Itsinda rya Active uyu mwaka usize bakuyeho urujijo ku hazaza habo nk’itsinda kuko bongeye gusubirana nyuma y’imyaka 3 nta gakuru kabo nk’itsinda ndetse amakuru menshi ahamya ko batandukanye.
Mu bahagaze neza muri uyu mwaka barimo Bruce Melodie wagize ibihe byiza muri
muzika ndetse ari nako ayibyazamo amafaranga, asinya amasezerano y’imikoranire y’amafaranga atari yarigeze abaho mu mateka ya muzika nyarwanda n’ubwo bamwe bahindukira bakemeza ko habamo no gukabya ku yo aba yasinyiye ari bya bindi byo kugira ngo akomeze avugwe.
Icyizere cy’abakunda ibitaramo mu ntangiriro z’Ugushyingo cyarazamutse aho ibikorwa bimwe na bimwe byagiye bikomorerwa bitewe no kugabanuka bw’ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19. Ku ikubitiro, tariki 6 Ugushyingo 2021, Bruce Melodie wizihizaga imyaka 10 amaze mu muziki yakoze igitaramo cyitabiriwe ku bwinshi, akurikirwa n’abahanzi bo muri Nigeria barimo Omah Lay na Rema nyuma yaho itsinda rya Symphony ritumira Ric Hassani washimishije abakunzi ba muzika ye bari mu Rwanda.
Muri icyo gihe ni nabwo habaga igitaramo gikomeye cy’umuhanzi Koffi Olomide utaravuzweho rumwe, dore ko mbere y’icyo gitaramo hari benshi bari bacyamaganye kuko bavugaga ko Koffi Olomide avugwaho guhohotera abagore n’abakobwa.
Ibitaramo bininibyasojwe n’igitaramo cya Chorale de Kigali, nyuma yacyo ibindi byinshi byari byateguwe mu mpera z’umwaka mu rwego rwo kwizihiza Noheli n’Ubunani birasubikwa, mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya bwa Omicron bwari bumaze kugaragaza ubukana hirya no hino ku Isi n’u Rwanda rurimo.
Mu mwaka wa 2021 kandi hari imvugo zakunze gukoreshwa mu buryo bwo kwidagadura cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga zirimo #Ntagikwe, #SafariNyubaha, #Cano, #InyogoYe, #Kabaye n’izindi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|