Umunya-Korea yegukanye Miss Supranational 2017, Habiba ntiyaza muri 25
Jenny Kim, wo muri Korea y’Epfo niwe wegukanye ikamba rya Miss Supranational 2017 nyuma yo gutsinda abo bari bahanganye babarirwa muri 68.

Uyu mukobwa w’imyaka 24 y’amavuko, yegukanye iryo kamba mu birori byabereye mu gihugu cya Polonye mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki ya 01 Ukuboza 2017.
Igisonga cye cya mbere ni Tica Martinez wo muri Colombia naho igisonga cye cya kabiri ni Bianca Tirsin wo muri Romania.
Igisonga cya gatatu yabaye Miss Ethiopia witwa Bitaniya Yosef naho igisonga cya kane aba Miss Puerto Rico witwa Larissa Santiago.
Jenny Kim, umurika imideli mu gihugu cye, amaze kwambikwa ikamba yanahawe sheki iriho ibihumbi 30 by’amadolari ya Amerika, abarirwa muri miliyoni 25RWf.
Yanditse amateka kuko niwe munya-Korea wa mbere wegukanye ikamba mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza abaho. Muri 2016 yahatanye Miss Universe.

Ingabire Habiba wari witabiriye irushanwa rya Miss Supranational 2017 ahagarariye u Rwanda ntiyabashije kuza muri 25 ba mbere batoranyijwemo uwo wegukanye ikamba.
Gusa ariko nubwo atabashije gukomeza, yagaragaje impano yo kuririmba ubwo we na Nyampinga wo muri Afurika y’Epfo na Nyampinga uhagarariye Ubuhinde baririmbaga indirimbo yitwa "Roar" y’umuririmbyi w’umunyamerika, Katy Perry.

Aho hari mu rwego rwo kugaragaza impano ba Nyampinga bahatanira ikampa rya Miss Supranational 2017 bafite.
Miss Supranational yatangiriye muri Polonye mu mwaka wa 2009. Iyabaye muri uyu mwaka wa 2017 yabereye mu bihugu bibiri aribyo Slovakiya na Polonye.







Top 10
Colombia
Ethiopia
Korea
Poland
Romania
Philippines
Puerto Rico
Thailand
Portugal
Costa Rica
Top 25
Indonesia
Vietnam
Albania
Ethiopia
Brazil
Korea
Poland
Thailand
Portugal
South Sudan
India
Serbia
Mexico
Colombia
Costa Rica
Australia
Italie
Philippines
Romania
Wales
Peru
Japan
Jamaica
Bolivia
Puerto Rico
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
HABIBA BURIYA ZAGARUKA AVUGA IKI???Koabamubanjirije bari barerekanye ko aba nyarwanda batiyandarika we akaba IBYO YAKOZE BYOSE REBA UKO YAMBARAGA, NGO BIKINI ITANGA AMANOTA,ARIHE SE????Muri miss bisaba ko abantu babatora, kandi rwanda nta na 1 million iri online ngo imutore, reba nkaba S-Afrika ,Etiopia,Nigeria...japan,india, bafite abantu barenga 10 million babatora bari connected..ubwose ABAKOBWA BACU NUBWO BAKURAMWO NA BIKINI NTABWO BABAABAMBERE PE
Barangiza ngo Karangwa Mike yaramurenganyije, twagiye tureba tukemera. Erega mu mutwe niho haza mbere yibindi byose, kandi habiba sinzi niba bigenda neza ijana ku ijana