The Ben, Bruce Melodie, Bwiza, Alicia na Germaine bari mu begukanye ibihembo muri ‘Shining Star Africa Awards’

Mu mpera z’icyumweru gishize, i Kigali mu Rwanda hatangiwe ibihembo mpuzamahanga bizwi nka Shining Star Africa Awards 2026 byatangiwe mu Rwanda ku nshuro ya mbere, nyuma y’inshuro ebyiri byabereye muri Afurika y’Epfo.

Ni ibihembo byari bihataniwe n’abantu bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika mu byiciro 52, barimo n’abanyarwanda benshi bazwi mu myidagaduro.

Mu begukanye ibihembo harimo The Ben wabaye ‘Best Star Artist East Africa’, naho Bruce Melodie we aba ‘Best Male Artist East Africa’.

Abahanzi Alicia na Germaine baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza, begukanye igihembo mu cyiciro cya "Best Star New Gospel Artist" ku rwego rwa Afurika ndetse n’umunyarwenya Clapton Kibonge yagukana igihembo mu cyiciro cya ‘Best Star Content Creator’ ku rwego rwa Afurika.

Umunyamakuru MC Tino yegukanye igihembo cya ‘Best Radio Personality of the Year’. Mu bandi Banyarwanda begukanye ibihembo harimo Bwiza, Noopja, Uhujimfura Claude, Rocky Kimomo, Mugabo Julius, Nelly Wilson Misago, Dj Zebra Queen, Massamba Intore n’abandi.

Muri rusange ibihembo byinshi byegukanywe n’abo mu Rwanda, Tanzania, Zambia na Ethiopia.

Mu bo mu bindi bihugu begukanye ibihembo harimo TopCheri wo muri Namibia wabaye umuhanzi mwiza mu Majyepfo ya Afurika, Juma Jux wo muri Tanzania wabaye umuhanzi w’umwaka, Noella wo muri Uganda wabaye umuhanzi mushya muri Afurika na Nomina wo muri Botswana wabaye umuhanzikazi w’umwaka muri Afurika.

Abitije Seraphin wari mu itsinda ritegura ibi bihembo yatangaje ko ababitegura bahisemo ko kuri iyi nshuro ya gatatu bitangirwa mu Rwanda kubera ubuyobozi bwiza ndetse n’umutekano.

Daniel Blessington Ouddar, umuyobozi mukuru akaba n’uwatangije ibi bihembo bya Shining Stars Africa, yashimiye abahatanye bose muri bihembo ndetse n’abitabiriye itangwa ry’ibi bihembo, avuga ko kuba baravuye mu bihugu bitandukanye bakaza kwifatanya na bo ari ikintu cy’agaciro gakomeye.

Dore urutonde rw’abegukanye ibihembo muri Shining Star Africa Awards 2026:

1. Best Star Upcoming Actress East Africa: Mama Lavie
2. Best Star Protocol: Kigali Protocal (Rwanda)
3. Best Star New Gospel Artist: Alicia And Germaine (Rwanda)
4. Best Star Female Dj: Dj Zebra Queen (Rwanda)
5. Best Star Female Artist East Africa: Bwiza (Rwanda)
6. Best Star Dancer East Africa: Iamkizii
7. Best Star Artist East Africa: The Ben
8. Best Star Actress East Africa: Jojo
9. Best Star Content Creator: Clapton Kibonge
10. Best Rising Star Southern/East Africa: Boni Shy
11. Best Male Artist East Africa: Bruce Melodie
12. Best Makeup Artist: Uwitonze Josiane
13. Best Lifetime Achievement (Music/Management): Noopja
14. Best Lifetime Achievement (Music): Massamba Intore
15. Best Lifetime Achievement (Movie/Media): Nelly Wilson Misago
16. Best Inspirational Man: Rocky Kimomo
17. Best Female Model: Miss Ivy
18. Best Fashion Designer East Africa: Dany Uno Model
19. Best Dancer: Divine Uwa
20. Best Artist Manager East Africa: Uhujimfura Jean Claude
21. Best Song Of The Year Prince Luv (Zambia)
22. Best Author: Nyericko Nyerere (Tanzania)
23. Best Young Achiever Of The Year: Anania Junior (Tanzania)
24. Best Videographer Of The Year: Alpha Anne (Gambia)
25. Best Song Writer Of The Year: Zyrah (Tanzania)
26. Best Artist Southern Africa: Topcheri (Namibia)
27. Best Band - Twangs Pepeta (Tanzania)
28. Best Actress: Helen Tesfay (Eritrea/Uganda)
29. Best Logistic Company Of The Year 2025/26: Xerin Logistics (Tanzania)
30. Best Star Agriprenuer Of The Year: Golden Agrochemicals (Tanzania)
31. Best Male Artist: Juma Jux (Tanzania)
1. Best Music Producer Of The Year: King Nachi (Zambia)
32. Best Fashion Designer: Ria Fernades (Tanzania)
33. Best Gospel Artist: Mungu Feni (Uganda)
34. Best Member Of Parliameny Of The Year: Menber Hon Mohammed Mcchengerwa (Tanzania)
35. Best TV Personality East Africa: Blandy Star
36. Best Star Photographer: Ck Media (Zambia)
37. Best Star Entrepreneur: Mugabo Julius (Rwanda)
38. Best Upcoming Actor: Shali Ahmed (Uganda)
39. Best Star Female Entrepreneur: Priscilla Ajoke Ojo (Nigeria)
40. Best Star Model Of The Year: Harara Tesfaya (Ethiopia)
41. Best Business Man: Hussein Jamal (Tanzania)
42. Best Upcomimg Artist: Noela (Uganda)
43. Best Rising Star East Africa: Davide (Tanzania)
44. Best Star Artist Southern Africa of The Year: Topcheri (Namibia)
45. Best Rising Star Southern Africa Of The Year: Deco (Zambia)
46. Best Dj - Dj Zebra (Rwanda)
47. Best Model Of The Year: Harare Tesfya (Ethiopia)
48. Best Make Up Artist Of The Year: Mikal Stanely (Tazania)
49. Best Actress In A Tv Series: Zodwa Khumalo
50. Best Female Artist Of The Year: Nomina (Botswana)
51. Best Star Techprenuer Of The Year: Ntaringwa Jackson (Rwanda)
52. Best Radio Personality of the Year: Mc Tino (Rwanda)

Clapton Kibonge yegukanye igihembo cya Best Star Content Creator muri Shining Stars Africa Awards 2026
Clapton Kibonge yegukanye igihembo cya Best Star Content Creator muri Shining Stars Africa Awards 2026
Alicia na Germaine begukanye igihembo cya Best Star New Gospel Artist
Alicia na Germaine begukanye igihembo cya Best Star New Gospel Artist

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka