Reba amafoto y’abahatanira Miss Rwanda 2017 basinyira imihigo
Yanditswe na
KT Editorial
Abakobwa 15 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 bari mu mwiherero i Nyamata bahize imihigo bagomba kuzahigura muri manda yabo.
Abahatanira Miss Rwanda 2017 basinyiye imihigo bazahigura mu gihe cya manda yabo
Ku mugoroba wo ku itariki ya 19 Gashyantare 2017, nibwo habaye igitaramo cy’imihigo.
Muri icyo gitaramo kandi nibwo Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly, ibisonga bye n’abandi bahataniraga iryo kamba, bahiguye imihigo bari barahize.
Abahatanira Miss Rwanda 2017 bahize iyo mihigo mu gihe habura iminsi itandatu ngo batoranywemo uzambikwa ikamba.
Abahatanira Miss Rwanda 2017 bitegura gusinyira imihigo
Aha abahatanira Miss Rwanda 2017 bari barimo kubyina imbyino za Kinyarwanda bari kumwe n’umuhanzi Masamba Intore
Abahatanira Miss Rwanda 2017 basoma ku ntango
Abahataniye Miss Rwanda 2016 nabo bahiguye imihigo
Miss Jolly Mutesi mu gitaramo cyo guhigura imihigo
Amafoto: Plaisir Muzogeye
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Mubyukuri mbanje kubashimira kubyo muba mwatugejejeho mubyukuri njyewe ndabashimira uburyo mutegura ibyo mutugezaho murakoze
Nshimye amafoto meza mwatweretse ya ba Nyampinga b’igihugu cyacu.Mwakoze cyane.
Byari byiza pe!imihigo oyeeee!!!!