Mu Iserukiramuco Ubumuntu Arts abahanzi batojwe uburyo bwo kugaragaza amarangamutima biciye mu kubumba
Igicamunsi cyo kuri iki cyumweru tarikiya 12 Nyakanga 2015, ibikorwa by’Iserukiramuco ryiswe Ubumuntu Arts Festival, byakomezanyije n’amahugurwa atandukanye ku bahanzi.
Muri ayo mahugurwa harimo ajyanye no gukina ikinamico, abahanzi banatojwe uburyo bashobora kugaragaza amarangamutima yabo, uburyo bwanabafasha kugabanya umujinya baba bagize, babicishije mu kubumba, uburyo bwitwa “Clay Therapy”.
Nyuma yo guhabwa ayo mahugurwa buri muhanzi witabiriye ayo mahugurwa yagerageje kwifashisha ibumba, agaragaza amarangamutima ye, n’uburyo yiyumva kuri iki gicamunsi.
Roger Rutindukanamurego
Dore mu mafoto uko aya mahugurwa yagenze:
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
iyi festival izasigira abanyarwanda byinshi cyane