#MissRwanda2017: 15 bazajya mu mwiherero i Nyamata bamenyekanye (Amafoto)
Abakobwa 15 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017, bazajya mu mwiherero i Nyamata mu ntara y’Iburasirazuba bamaze kumenyekana.
Bamenyekanye ubwo abakobwa 26 baturutse mu ntara z’igihugu n’umujyi wa Kigali, batoranywagamo abo 15, mu birori byabereye ku Petit Stade i Kigali ku wa gatandatu tariki ya 04 Ganyantare 2017.
Mbere yuko abo 15 batoranywa, buri wese muri abo 26 yanyuraga imbere y’abakemurampaka, akivuga umwirondoro, agahitamo ururimi bamubazamo, ubundi agahitamo umubare ujyanye n’ikibazo bari bumubaze, bakamubaza agasubiza.
Nyuma yo kubabaza bose, abakemurampaka bahise bajya kwiherere, bagaruka nyuma y’iminota irenga 15 batangira gutangaza abakobwa bakomeje kuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017.
Uburanga (Beauty), gusubiza neza ibyo babajije (General Knowledge) no kwiyereka neza (Elegance) nibyo byagendeweho mu guhitamo abo 15 bazavamo Nyampinga w’u Rwanda 2017.
Abo batoranyijwe nibo bazajya mu mwiherero uzabera i Nyamata, guhera tariki ya 12-24 Gashyantare 2017.
Mu birori byo gutoranya abo bakobwa 15, hagaragaye abafana batandukanye bitwaje ibyapa biriho amafoto y’abo bafana. Kuburyo iyo uwo bafana yageraga imbere y’abakemurampaka bahitaga batera hejuru.
Nyampinga w’u Rwanda 2017 azamenyekana tariki ya 25 Gashyantare 2017. Uzatorwa azambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2017 asimbure Miss Jolly Mutesi wabaye Miss Rwanda 2016.
Miss Rwanda 2017 azajya ahembwa umushahara ungana n’ibihumbi 800RWf buri kwezi. Azahabwa n’imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift (Okm) ifite agaciro ka miliyoni 15RWf.
Abakobwa 15 bakomeje muri Miss Rwanda 2017
Umutoniwase Linda, Iribagiza Patience, Queen Kalimpinya, Umutesi Nadia, Umutoni Pamela, Mukabagabo Carine, Fiona Ashimwe, Shimwa Guelda, Mukunde Laurette, Umutoni Tracy, Umutoni Aisha, Iradukunda Elsa, Uwase Hirwa Honorine, Umuhoza Simbi Fanique na Ishimwe Fiona
Andi mafoto
Mu birori byo gutoranya abakobwa 15 bahatanira Miss Rwanda 2017, hagaragaye abafana batandukanye bafite ibyapa biriho amafoto yabo bafana.
Amafoto: Batamuriza Natasha
Ohereza igitekerezo
|
Ko Mbona mubatsinze nta Belinda urimo kandi yaraye atoranijwe ?
Umutoni Uwase Belinda