Miss Naomie yasabwe aranakobwa, ubukwe burakomeje
Kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024 ni umunsi nyirizina wari utegerejwe w’ibirori by’ubukwe bwa Miss Nishimwe Naomie. Mu masaha ya mu gitondo habaye umuhango wo gusaba no gukwa, ku gicamunsi hagakurikiraho umuhango wo gusezerana imbere y’Imana, mu masaha y’umugoroba abatumiwe bakirwe n’abageni.
Miss Nishimwe Naomie wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yasezeranye imbere y’amategeko na Michael Tesfay ukomoka muri Ethiopia, ku wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024.
Miss Naomie Yambitswe impeta y’urukundo na Michael Tesfay tariki 01 Mutarama 2024, banahita batangaza itariki y’ubukwe bwabo bwabaye kuri iki cyumweru.
Miss Jolly ni umwe mu batashye ubukwe bwa mugenzi we Nishimwe Naomie, amwifuriza kuzagira ibyishimo mu buzima agiyemo.
Mu butumwa yanyujije kuri X, yavuze ko ari umunsi ukomeye kuri Miss Naomie na Micheal.
Ati “Ku meza y’icyubahiro kuri mama Naomie na ba nyina wabo na ba nyirasenge ba Naomie. Uyu munsi ni Pink. Nta bundi buryo bwiza bwo kurangiza uyu mwaka uretse kwishimana hamwe na barumuna bacu bato nkunda bidasanzwe kuri njye”.
Miss Mutesi Jolly yavuze ko uyu munsi umutima we wishimye, kandi wuzuye umunezero kubera ubukwe bwa Miss Naomie na Micheal.
Ati “Nkwifurije hamwe na Micheal umunezero uhoraho, amahoro, ubuzima n’ubutunzi mu mubano wanyu. Ndagukunda cyane”.
Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, hakurikiyeho uwo gusezerana imbere y’Imana muri ‘Women Foundation Ministries’ ku Kimihurura, mbere y’uko abatumiwe bajya kwakirirwa ku Intare Arena i Rusororo.
Ni ibirori byasusurukijwe n’abarimo Itorero Intayoberana na NEP DJs, mu gihe umugeni yasohowe na Ruti Joel. Mu bari bambariye Miss Nishimwe Naomie harimo Miss Nshuti Muheto Divine ufite ikamba rya Miss Rwanda rya 2022.
Ohereza igitekerezo
|
Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha cyane kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza aribo bake.Couples nyinshi zicana inyuma,bararwana,bagatandukana,ndetse bakicana.Hali n’amadini abeshya ko Imana ibemerera gushaka abagore benshi,nyamara Gutegeka kwa kabiri 17,umurongo wa 17 Imana ibitubuza.Niba dushaka kuzabaho iteka muli paradizo,Imana ibanje kutuzura ku munsi wa nyuma nkuko Yohana 6:40 havuga,tugomba kumvira Imana muli byose,harimo no kubana neza akaramata n’uwo twashakanye.