Kimenyi Yves na Muyango bakoze ubukwe
Kimenyi Yves, umukinnyi wa AS Kigali n’ikipe y’Igihugu Amavubi, yakoze ubukwe na Uwase Muyango Claudine, witabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019.
Ni ibirori byabaye ku wa Gatandatu tariki 06 Mutarama 2024, aho Kimenyi yasabye ndetse akanakwa Muyango, umuhango wabereye kuri Romantic Garden mu gihe basezeraniye imbere y’Imana mu busitani bwa Centerpieces ku Gisozi.
Ubu bukwe bw’aba bombi bwitabiriwe n’abarimo Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018, Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019 n’abandi batandukanye. Ni mu gihe Mariya Yohana ari we wasohoye Muyango.
Ku wa 4 Mutarama 2024, nibwo aba bombi basezeranye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda, biyemeza kubana byemewe n’amategeko nk’umugore n’umugabo.
Kimenyi Yves yasabye anakwa umukunzi we Uwase Muyango Claudine, aho yari agaragiwe n’abasore batandukanye barimo abakinnyi bakinanye ndetse n’abandi bazwi mu myidagaduro y’u Rwanda.
Abo basore barimo abakinnyi nka Nshuti Innocent na Hakizimana Adolphe, ndetse na Zaba Missed Call umenyerewe mu gisata cy’imyidagaduro n’abandi.
Ni mu gihe Miss Muyango yari aherekejwe n’abakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga 2019. Abo barimo Nimwiza Meghan waje no kwegukana iryo rushanwa mu 2019, Umukundwa Cadette (Miss Cadette) na we witabiriye Miss Rwanda 2019, n’abandi bakobwa bazwi mu myidagaduro y’u Rwanda.
Ubu bukwe bwa Kimenyi na Muyango bwasusurukijwe n’umuhanzi umenyerewe mu njyana ya Gakondo, Victor Rukotana uzwi cyane mu ndirimbo zirimo ‘Warumagaye’, ‘Promise’ ‘Umubavu’ n’izindi.
Kimenyi na Muyango bari basanzwe babana ndetse bafitanye umwana w’umuhungu bise Kimenyi
Miguel Yanis. Inkuru y’urukundo rwabo yatangiye kugarukwaho cyane muri Kanama 2019.
Uwase Muyango Claudine usanzwe ari umunyamakuru, ndetse akaba amaze kubaka izina mu bijyanye no kuyobora ibirori bibera mu tubari n’utubyiniro dutandukanye muri Kigali, yamamaye cyane nyuma yo kwegukana ikamba rya Nyampinga uzi kwifotoza kurusha abandi muri 2019 (Miss Photogenic 2019).
Ni mugihe Kimenyi Yves yamamaye mu mupira w’amaguru aho yakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports no mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi ndetse na AS Kigali akinira kugeza ubu.
Ohereza igitekerezo
|
Bazabyare Hungu na Kobwa.Kurongora no kurongorwa ni impano duhabwa n’imana ihora ishaka ko tubaho twishimye.Ikibazo nuko abenshi aho kuyishimira,bakora ibyo itubuza.Bariba,baricana,bararwana mu ntambara,barasinda,barasambana,barya ruswa,barikubira,etc...Niyo mpamvu nkuko bible ivuga,bene abo bose izabakura mu isi ku munsi wa nyuma,isigaze abayumvira gusa nubwo aribo bacye nkuko bible ivuga.Iteka ubuhanuzi bwa bible buraba,niyo bwatinda.Ingero ni nyinshi.