Kigali: Umuryango ukuze ubanye neza uzashimirwa mu gitaramo cya Korali Family of Singers

Korali Family of Singers yo muri EPR Kiyovu mu Mujyi wa Kigali, yateguye igiterane yise ‘Umuryango Mwiza Live Concert’ cyitezweho guhembura imitima ya buri cyiciro cyose cy’abagize umuryango, binyuze mu ndirimbo, mu ijambo ry’Imana no mu bikorwa byo gushimira abazaba bizihiza isabukuru yo kubana kwabo mu kwezi kwa 10 igitaramo kizaberamo.

Muri icyo giterane kandi hazashimirwa umuryango ukuze kurusha iyindi kandi ubanye neza, bityo ubere urugero rwiza indi miryango izaba ihateraniye.

Korali Family of Singers igiye gukora igitaramo yise ‘Umuryango Mwiza' ku nshuro ya kabiri
Korali Family of Singers igiye gukora igitaramo yise ‘Umuryango Mwiza’ ku nshuro ya kabiri

Umuyobozi wa Korali Family of Singers, Mujawamariya Eugénie, yavuze ko muri icyo gitaramo iyo Korali izaba yizihije imyaka 15 imaze itangiye umurimo kandi ikaba ikomeje intego yatangiranye yo ‘Guharanira ubusugire bw’umuryango’ wo shingiro ry’Itorero ndetse n’Igihugu.

Ati “Izina Family of Singers rero rikomoka kuri iyo ntego.Iyo witegereje abaririmbyi bayigize bagizwe n’ingeri zose zigize umuryango: abakuze, ibikwerere, urubyiruko n’abana bacu nta ndirimbo baba batazi. Dushishikariza kandi abashakanye gukorana uwo murimo mwiza. Family of Singers igira n’ibindi bikorwa byiza bishishikariza abagize umuryango kubana neza.”

Ni igitaramo iyo Korali Family of Singers yatumiyemo umuhanzi Israel Mbonyi uri mu bafite abafana benshi muri iki gihe. Mujawamariya Eugénie uyobora Korali Family of Singers, asobanura impamvu batumiye Israel Mbonyi, yagize ati “Israel Mbonyi, Korali Family of Singers, tumufata nk’uwamurikiwe n’Imana ngo ayamamaze binyuze mu ndirimbo, asenga, yicishije bugufi, ndetse tumubona nk’umuntu ufite umutima Imana yishimira dukurikije ibyo igenda imukoresha bihembura imitima ya benshi. Tumufata nk’uwarezwe neza kandi wujuje indangagaciro z’umukristo, bityo nka Korali irimo urubyiruko rwinshi akaba yarubera icyitegererezo cyo gukorera Imana n’umutima warwo wose n’imbaraga zarwo zose.”

Umuhanzi Israel Mbonyi yatumiwe muri iki gitaramo
Umuhanzi Israel Mbonyi yatumiwe muri iki gitaramo

Biteganyijwe ko igitaramo ‘Umuryango Mwiza Live Concert’ kizabera ahazwi nka Camp Kigali tariki 27 Ukwakira 2024 guhera saa munani z’amanywa.

Igitaramo ‘Umuryango Mwiza Live Concert’ kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, igiheruka kikaba cyarabereye ku Gisozi tariki 25 Nzeri 2022, na cyo kikaba cyari gifite intego yo gutanga umusanzu mu kubaka umuryango hashingiwe ku ndangagaciro za Gikristo.

Korali Family of Singers ivuga ko yiyemeje guteza imbere imibereho myiza y’umuryango hagati y’umugabo, umugore n’abana, nyuma yo kubona ko hari umubare munini w’ingo zisenyuka zitamaze kabiri, aho usanga abashakanye batandukana kubera ibibazo byo mu ngo, ndetse bikagira n’ingaruka ku bana, itorero ndetse n’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

FOS- Family Of Singers murakoze gutegura igitaramo nk’iki tuzahembukiramo mu bugingo kandi tukanezezwa n’indirimbo nziza zanyu dukunda hamwe na Israel Mbonye

BFT -Best Future Training Center yanditse ku itariki ya: 26-09-2024  →  Musubize

Tubarinyuma Kandi uwiteka arabizi arabashyigikiye

Rwayitare Mucyo Valeur yanditse ku itariki ya: 14-09-2024  →  Musubize

Tubarinyuma Kandi uwiteka arabizi arabashyigikiye

Rwayitare Mucyo Valeur yanditse ku itariki ya: 14-09-2024  →  Musubize

Mukomereze aho kandi Imana ibashyigikire. Tubari inyuma

Ezechias yanditse ku itariki ya: 12-09-2024  →  Musubize

Family of singers turabakunda cyane.
Kdi tuzaba turi kumwe 🙏🙏🙏🙏🙏

Yvette Batamuliza yanditse ku itariki ya: 12-09-2024  →  Musubize

Family of singers turabakunda cyane.
Kdi tuzaba turi kumwe 🙏🙏🙏🙏🙏

Yvette Batamuliza yanditse ku itariki ya: 12-09-2024  →  Musubize

Iyi choral indirimbo zayo zihembura imitima yacu.
Imana ibakomereze umuhamagaro wabo.
Turabakunda cyane.
Kdi tuzaba duhari
Tuzabashyigikira bakozi bi Mana

Yvette Batamuliza yanditse ku itariki ya: 12-09-2024  →  Musubize

Iyi choral indirimbo zayo zihembura imitima yacu.
Imana ibakomereze umuhamagaro wabo.
Turabakunda cyane.
Kdi tuzaba duhari
Tuzabashyigikira bakozi bi Mana

Yvette Batamuliza yanditse ku itariki ya: 12-09-2024  →  Musubize

Iyi choral indirimbo zayo zihembura imitima yacu.
Imana ibakomereze umuhamagaro wabo.
Turabakunda cyane.
Kdi tuzaba duhari
Tuzabashyigikira bakozi bi Mana

Yvette Batamuliza yanditse ku itariki ya: 12-09-2024  →  Musubize

mbega korali nzizaaa ntibasanzwe pe, uzabura cg agasiba muri ino concert ashobora kuzaba yihombeye pe.Ubu nibereye kuri youtube channel yabo mbese indirimbo zabo sindimo kuzihaga.

Byiringiro yanditse ku itariki ya: 12-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka