Irebere uburyo aba banyarwandakazi bahindutse nyuma yo kwamamara
Ibyamamare bitandukanye mu myidagaduro yo mu Rwanda bigaragaza ko byinjiza amafaranga bigura imodoka n’inzu bikora n’ibindi bikorwa bigaragaza ko hari urwego bamaze kugeraho.
Bamwe mu bagore cyangwa abakobwa babarirwa mu myidagaduro bo usanga bambara imyambaro ihenze abandi bakisiga uruhu rwabo rugahinduka kuburyo uwari ubazi imbere abona ko bahindutse cyane.
Kigali Today yabahitiyemo bamwe muri abo banyarwandakazi bagaragaza impinduka ku mubiri ugereranyije nuko bari bameze mbere bataraba ibyamamare.
Knowless

Umuririmbyi Butera Knowless yatangiye kumenyekana mu mwaka wa 2010 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye “Komeza”.
Kuri ubu iyo urebye uyu muririmbyi ubona ko yaba imyambarire nuko yasaga muri iyo myaka ishize byose byahindutse.
Priscillah

Umuratwa Priscillah wamamaye mu muziki nyarwanda nka Priscillah yinjiye mu muziki akiri mu mashuri yisumbuye.
Muri 2012 byaje kuvugwa ko yatsinzwe ikizamini cya Leta kubera umuziki biba ngombwa ko asubira kwiga.
Uyu muririmbyi wamenyekanye mu ndirimbo nka “Mbabarira” iri mu zo yahereyeho, yaje kwerekeza muri Amerika (USA). Aho agereyeyo bigaragara ko yahindutse cyane ku mubiri no mu myambarire.
Shaddy Boo

Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddy Boo, ni umunyamideli akaba na rwiyemezamirimo.
Ni umwe mu banyarwandakazi bakurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’amafoto ashyiraho.
Yatangiye kugaragara ubwo yajyaga mu mashusho y’indirimbo ya King James yise “Buhoro Buhoro” amu mpera za 2011.
Shaddy Boo nawe ni umwe mu banyarwandakazi babarizwa mu myidagaduro bagaragaza impinduka cyane cyane ku mubiri.
Allioni

Buzindu Uwamwezi Aline wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Allioni nawe ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bagaragaje imihindagurikire iri ku rwego rwo hejuru.
Uyu muhanzikazi nawe yinjiye mu muziki akiri muto mu mpera za 2010, yarakuze maze uruhu rw’isine yari afite ruhinduka inzobe.
Kate Bashabe

Bashabe Catherine wamamaye nka Kate Bashabe, yabaye Nyampinga wa MTN mu mwaka wa 2010. Muri 2012 nabwo yabaye Nyampinga w’Akarere ka Nyarugenge.
Kate ni umunyamideli wabigize umwuga, akaba anafite inzu y’imideli ye yise “Kabash Fashion House” n’irindi duka yise “Kabash House”.
Kuri ubu Kate ni umwe mu bakurikirwa n’imbaga y’abantu ku mbuga nkoranyambaga cyane kubera amafoto ashyiraho. Kuba bari bamuzi mbere babona ko yarahindutse cyane.
Young grace

Abayizera Grace nawe winjiye mu muziki akiri muto muri 2010. Yinjiye muri muzika afite imyitwarire n’imyambarire nk’iy’abasore. Kimwe na bagenzi be, guhinduka bitewe no gukura byamugezeho.
Young Grace kandi yageze aho yiyambura ibyo kuba nk’abasore atangira kwiyitaho nk’izindi nkumi zose z’ibyamamare. Kuri ubu abari bamuzi agitangira ibya muzika ntibashidikanya kuvuga ko yahindutse cyane.
Charly

Charlotte Rulinda wamamaye ku izina rya Charly mu itsinda “Charly na Nina”, nawe ni umwe mu baririmbyi b’abanyarwanda bagaragaraho guhinduka cyane.
Charly watangiye kumenyekana mu muziki muri 2012 ubwo yafashaga kuririmba abahanzi bahatanira Primus Guma Guma Super Star; yaje nawe gutangira kuririmba ku giti cye ariko nyuma aza kwifatanya na mugenzi we Nina bakora itsinda rya “Charly na Nina”.
Nina

Umuhoza Fatuma uzwi nka Nina; yafatanyije na Charly bakora itsinda rya “Charly na
Nina” mu mwaka wa 2014. Ayo mafoto ye agaragaza ko yahindutse cyane.
Oda paccy

Uzabumwana Pacifique wamamaye ku izina rya Oda Paccy, ni umuraperi wabitangiye akiri muto.
Oda Paccy wa cyera agitangira umuziki, nawe ahabanye cyane na Oda Paccy w’uyu munsi nkuko ayo mafoto abigaragaza.
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
ah niba cye nicyo gihe
muduhe numerous ya shaddy boo na Kate bashabe
ok njye mbona ubunibwo basaneza murimake bajyanye nigiye kbx
ok njye mbona ubunibwo basaneza murimake bajyanye nigiye kbx
BOSE NDABASHIMA CYANE KUKO NABWO TUKIRI ABAKERA IBI NIBYO BITUMA URWANDA RWACU RUHABWA AGACIRO NAMAHANGA NDETSE SINZI UKUNU IMANA YAMFASHA NKAHURA MURIBO TUKAGIRA UMWANYA WO KUGANIRA NAMUSHIMA CYANE KANDI BARAKOZE CYANE CYANE!!!.
Mugabe aravuga ukuri Uwiteka niwe ukwiye guhimbazwa
Amafaranga Ni Musemakweli.
rega iyo wabonye agafaranga uracya
amafaranga ntimuziyuko aho akubise horoha.
kate Bashabe uzazamureho gake wangu n
@Antoni, ubwose uvuze iki?ama foto y´urukoza soni aruzuye kuri internet niba ariyo ushaka, ariko ureke kubwira uwundi gutyo, kuraho uriya mutwe uwusimbuze uwa mushiki wawe cg uwa mama wawe kuko ni ababyei nkuyu...urabona wakwifuza ku bareba????????
Aba bose nta kindi baba bashaka uretse Fame (kuba Star) no gushaka amafaranga.Ikibabaje nuko bijyana no kwiyandarika mu busambanyi.Abakobwa bazi ko abagabo bakunda inzobe.Niyo mpamvu bitukuza.Cyokora,ntabwo ubuzima ari Fame n’amafaranga.YESU akiri ku isi,yigishaga abantu uburyo babona Ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ariko usanga abantu hafi ya bose bakuba na zero inama YESU yaduhaye.Bibeshya ko ubuzima ari amafaranga,shuguri,politike,etc...Nyamara barapfa bakabisiga.Niyo mpamvu tugomba gushaka imana kugirango tuzabeho iteka.Abantu bose bibera mu byisi gusa,iyo bapfuye biba birangiye batazazuka.Ariko abakoresha ubuzima bwabo bashaka imana,bazazuka ku munsi w’imperuka,bahembwe ubuzima bw’iteka (Yohana 6:40).Kwishakira ibyisi gusa,ni ukutagira ubwenge.
Nina genda uri mwiza pe ni wowe muhimakazi abandi wapi uri mwiza imana izakomeze ikurinde allah his in your side bb
Wapi ababahanzi , baratuvangira kabsa ari nako batesha agaciro Made in Rwanda.