Fiona Muthoni yatunguwe no kwibirwa terefone muri Miss Africa
Mu gitondo cyo ku itariki ya 28 Ukuboza 2017 nibwo mu Rwanda hatangiye gusakara inkuru ivuga ko Fiona Muthoni Naringwa yabaye uwa kabiri mu irushanwa rya Miss Africa 2017.

Yegukanye uwo mwanya w’igisonga cya mbere (1st Princess) nyuma y’ibirori byabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 27 Ukuboza 2017.
Nyuma yo kwegukana uwo mwanya kandi yanahawe igihembo cy’ibihumbi 10 by’Amadolari ya Amerika, abarirwa muri miliyoni 8RWf.
Uwegukanye ikamba ariwe Gaseangwe Balopi wo muri Botswana, yahembwe ibihumbi 35 by’Amadolari ya Amerika, abarirwa muri miliyoni 29RWf.
Mu kiganiro Miss Fiona yagiranye na Kigali Today yavuze ko ayo mafaranga yahembwe azayashyira mu mishinga yirinze gutangaza.
Muri iryo rushanwa ry’ubwiza rya Miss Africa, Miss Fiona yahatanaga n’abandi bakobwa 24 baturuka mu bihugu byo muri Afurika.

Miss Fiona avuga ko muri iryo rushanwa yahagiriye ibihe byiza ariko ngo ntazibagirwa uburyo yibwe terefoni akagorwa no kuvugana n’umuryango we.
Agira ati “Nibwe terefone nkigera mu mwiherero gusa nayibwe n’abantu bo muri Hoteli ntabwo ari abakobwa twahatanaga.”
Akomeza avuga ko ubwo yari amaze kwegukana umwanya wa kabiri muri Miss Africa yabuze uko avugana n’abo mu muryango we kuburyo ngo yatiye terefone abakobwa bahatanaga.
Ntiyatewe isoni no kwambara umwenda wo kogana
Ku munsi wa nyuma w’irushanwa, ariwo watangajweho uwegukanye ikamba, Miss Fiona n’abo bahatanaga biyeretse abantu bambaye imyenda itandukanye irimo n’iyo kogana (Swim-wear) ijya kumera nka “Bikini”.
Kwambara Bikini ku Banyarwandakazi bitabiriye amarushanwa y’ubwiza hirya no hino ku isi ntibikunze kuvugwaho rumwe n’abakunda umuco nyarwanda bemeza ko umukobwa userukiye u Rwanda adakwiye kwambara "ubusa" ku karubanda.

Miss Fionna, uherutse kubatiza akaba umukristu avuga ko abantu bakwiye guhindura imyumvire.
Ati “Ibintu byose mfite ni Imana yabinshyizemo, uko nemera n’ibyo nkora ni Imana ibimpa mbaho ubuzima bwanjye.”
Akomeza agira ati “Mu myemerere yanjye umwenda wo kogana si ikibazo n’ubwo hari ababibona ukundi, (Imana) yanshyizemo kwerekana imideli, iyo nkora ibyo yanshyizemo mba nyiha icyubahiro.”
Miss Fiona avuga ko yitabiriye amarushanwa abizi neza ko bazambara umwenda wo kogana akibaza icyari gutuma atabikora kandi yarasabye kujyamo abizi neza.
Ati “Nasabye mbizi ibyo tuzakora byose, nzi amategeko abigenga ntabwo nari kubyanga kandi nagiye ngiye kurushanwa.”

Miss Fionna avuga ko yakuze nta dini abarizwamo kuko papa we yari umusilamu ndetse na nyina ari umukristu, amaze gukura nibwo yahisemo kuba umukristu aranabatizwa.
Abona hari igikwiye kongerwa muri Miss Rwanda
Miss Fiona yabajijwe niba kuba yaritabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2015, akaba n’igisonga cya gatatu, bitari mu byatumye yitwara neza muri Miss Africa 2017.
Yasubije avuga ko hari ibyo yakuye muri Miss Rwanda byamufashije ariko ngo ibyinshi byatumye yitwara neza ari ibyo yize akamenya ku giti cye.
Niho ahera avuga ko muri Miss Rwanda hari ibikwiye kongerwamo birimo kwigisha abakobwa bahatana kwigirira icyizere.
Ati “Uburyo bwo kuvugira mu bantu buracyari ikibazo. Ushobora kuba utazi neza igisubizo ariko ukagisubiza wiyizeye, rimwe na rimwe abantu bakareba uko wiyizeye nubwo waba utibuka imibare nyayo, tukareka gutinya.”

Akomeza kandi abwira abakobwa bazitabira Miss Rwanda 2018 ko ubwiza gusa budahagije. Ati “Ubwiza burashira ugomba no kugira ibitekerezo ukamenya igikwiye gukorwa.”
Miss Fiona ntiyerura ngo avuge niba afite uwo bakundana. Ahamya ko ataratangira gutekereza ibyo gushyingirwa kuko hakiri igihe.


Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ncuti zange fiona muthoni ni umukobwa w’umuhanga icyo nicyo n’ababwira kandi afite n’umuco, uko niko muzi, kandi kuba yarambaye Bikini ibyo ndumva ntacyo bitwaye cyane ko ari amabwiriza y’irushanwa naho abandi bagenda wagirango ntibabanje gusoma amabwiriza y’irushanwa. Uyu mukobwa bino bintu arabimenyereye ahubwo akwiye kuba Judje hamwe na Cynthia wabaye miss France wa 2000 ubundi bakareka gukoresha abakemurampaka bantakigenda