Anita Pendo yaba atwite yitegura kwibaruka
Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko Anita Pendo yaba atwite kuburyo ngo yitegura no kwibaruka mu minsi ya vuba.
Anita Pendo, umushyushyarugamba n’umunyamakuru yakunze gutangazwaho ko atwite ariko akanyomoza ibyabaga byatangajwe avuga ko atari ukuri.
Kuri ubu nabwo ntiyemera cyangwa ngo ahakane ko atwite ahubwo avuga ko mu minsi iri imbere azatangaza ukuri; nkuko yabibwiye Kigali Today.
Agira ati “Mu gihe cya vuba nzababwira amakuru y’ukuri, muri iyi minsi ndifashe mu kuba nasubiza ikibazo nk’icyo.”
Gusa ariko amakuru avuga ko Anita Pendo yaba atwite yemeza ko agiye kubyarana n’umukunzi we bamaranye iminsi witwa Nizeyimana Alphonse Ndanda umwe mu banyezamu ba AS Kigali wayigiyemo avuye muri Mukura VS.
Andi makuru kandi avuga Anita wari usanzwe akora ibiganiro kuri Tereviziyo yaba yarabihagaritse bitewe nuko yaba atwite.
Ariko we avuga ko atakwanga kujya kuri tereviziyo kubera ko atwite. Ahamya ko umwana ari umugisha kuri we.
Avuga ko ahubwo muri iyi minsi agifite intege nke bitewe n’uko aheruka mu bitaro. Ariko ngo mu mezi ya vuba akaba agomba kugaruka.
Anita Pendo ni umwe mu bashyushyarugamba bakomeye mu gihugu. Azwi cyane mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.
Ni umwe mu bakobwa bake bazwiho ubuhanga mu kuvangavanga imiziki (DJ), akaba ari n’umwe mu banyamakuru bakunzwe.
Ohereza igitekerezo
|
azabyare n mugih
Nashak’ukwabigenzawenumukunziwe,ukinishakurya,ugahagaudashaka.
Anitha ntacyo bitwaye kubona umwana kuko atangwa ni mana nabamubuze bahora bamusaba imana ahubwo wowe shima imana
ark se koko gutwita kwatarikibazo nkuyu uvuze ngo yarabatijwe we ninyagasani ntacyaha akora benshi babuze imbyaro simukavugire kumuntu cyabeko atabura ayikuramo namahitamo ye so congrz to her
Goal,goal,goal......................
pendo Wonke
buri wese abazibye mwana pendo barker bavuze batachoka
pendo nago uzazamuri prmsgmgm,wihagane. nawebitabela na oder paccy byaramubereye
Gusa pendo niyi gurire akanu,kuko ya koze injyi korwa cyiza,kungirango abyarane nuriyi musita wanjyira ngo siya ndi nsi izi,kuba anjyiye kubyarana nuriya musitari?
Kubyara se Nicyaha?
Nukuli uburyo uyu mukobwa muzi niba aribyo nibyiza pe azabyare yirerere umwana kuko ntibyamutunguye kdi ntanuwo yabangamiye ni umwanzuro we nuwo bakundana. Turagukunda cyaneeee
Yoooooooooh. Barakuntanze sha. Congs.
Va kuri abo bakizwa