Ubumuntu Arts Festival yatangijwe n’ibiganiro byimakaza umuco w’ubumuntu
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga 2015, ni bwo iserukiramuco ryiswe Ubumuntu Arts Festival ryatangiye ku mugaragaro.
Iri serukiramuco ryitabiriwe n’ibihugu bigera kuri 13, ryabimburiwe n’ibiganiro ku kwimakaza ubumuntu no kwimakaza umuco w’amahoro, byatanzwe n’abantu batandukanye bari barangajwe imbere na Bamporiki Eduard usanzwe ari intumwa ya rubanda.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wagatandatu hakomeje ibindi biganiro ku muco wo kwimakaza ubumuntu biza kurangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, aho imikino yateguwe muri iri serukiramuco ihita itangira.
Dore uko byari byifashe mu mafoto
![Iri serukiramuco riri kubera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Iri serukiramuco riri kubera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.](IMG/jpg/iri-serukiramuco-riri-kubera-ku-rwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali.jpg)
![Hope Azeda, Umuyobozi w'Itorero Mashirika, atangiza ibiganiro ku kwimakaza amahoro. Hope Azeda, Umuyobozi w'Itorero Mashirika, atangiza ibiganiro ku kwimakaza amahoro.](IMG/jpg/hope-azeda-umuyobozi-w_itorero-mashirika-atangiza-ibiganiro-ku-kwimakaza-ubumuntu.jpg)
![Ibiganiro byabimburiwe no kumurika imyambaro ndetse n'ibishushanyo byakozwe n'abanyabugeni batandukanye mu Rwanda. Ibiganiro byabimburiwe no kumurika imyambaro ndetse n'ibishushanyo byakozwe n'abanyabugeni batandukanye mu Rwanda.](IMG/jpg/ibiganiro-byabimburiwe-no-kumurika-imyambaro-ndetse-n_ibishushanyo-byakozwe-n_abanyabugeni-batandukanye-mu-rwanda.jpg)
![Depite Eduard Bamporiki na we ari mu batanze ibiganiro ku muco wo kwimakaza ubumuntu. Depite Eduard Bamporiki na we ari mu batanze ibiganiro ku muco wo kwimakaza ubumuntu.](IMG/jpg/bamporiki-eduard-ari-mu-batanze--ikiganiro-ku-muco-wo-kwimakaza-ubumuntu.jpg)
![Nyuma y'ibiganiro abantu bakomeje kugaragaza urugwiro hagati yabo. Nyuma y'ibiganiro abantu bakomeje kugaragaza urugwiro hagati yabo.](IMG/jpg/nyuma-y_ibiganiro-abantu-bakomeje-kugaragaza-urugwiro-hagati-yabo.jpg)
![Ababyitabiriye banejejwe n'ubwiza bw'imideli y'Abanyarwanda. Ababyitabiriye banejejwe n'ubwiza bw'imideli y'Abanyarwanda.](IMG/jpg/abantu-banejejwe-n_ubwiza-bw_imideli-y_abanyarwanda.jpg)
![Ibiganiro byakurikiwe n'abanhanzi batandukanye. Ibiganiro byakurikiwe n'abanhanzi batandukanye.](IMG/jpg/ibiganiro-byakurikiwe-n_abahanzi-batandukanye.jpg)
![Ubwo bari mu biganiro imyitozo na yo yari ikomeje kugira ngo baze gususurutsa neza abitabira igitaramo. Aba ni itsinda rigizwe n'Abanyarwanda n'abaturutse mu gihugu cya Sri Lanka bategura umukino wa nimugoroba. Ubwo bari mu biganiro imyitozo na yo yari ikomeje kugira ngo baze gususurutsa neza abitabira igitaramo. Aba ni itsinda rigizwe n'Abanyarwanda n'abaturutse mu gihugu cya Sri Lanka bategura umukino wa nimugoroba.](IMG/jpg/ku-rundi-ruhande-imyitozo-yakomezaga_-aba-ni-itsinda-rigizwe-n_abanyarwanda-hamwe-n_abaturutse-mu-gihugu-cya-sri-lanka-bari-gutegura-umukino-wa-nimugoroba.jpg)
![Aba na bo bati "Ubuntu nibugwire maze ubumuntu buganze mu bantu. Aba na bo bati "Ubuntu nibugwire maze ubumuntu buganze mu bantu.](IMG/jpg/bati-ubuntu-ni-bugwire-maze-ubumuntu-buganze-mu-bantu.jpg)
Kigali Today ikomeje kubibagezaho bitambuka (Live).
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
well done rutindukanamurego, Big up to the hall kigalitoday team