Nyampinga w’amashuri yisumbuye ngo ashyize imbere kuvugira abana b’abakobwa bavuye mu ishuri
Umutoni Barbine watorewe kuba Nyampinga w’amashuri yisumbuye (Miss High School) yavuze ko mu by’ingenzi azakora harimo kuvugira abana b’abakobwa bavuye mu ishuri kubera ibibazo bitandukanye.
Uyu mukobwa w’imyaka 18 wiga mu ishuri rya Lycee de Kigali yabivuze ku mugoroba wa tariki 03/08/2014 ubwo yari amaze gutorwa nka Nyampinga uhiga abandi mu bakobwa 11 bahataniraga iryo kamba.
Mu byo uyu mukobwa yavugaga yakora aramutse abaye nyampinga uhagarariye amashuri yisumbuye harimo gukorana bya hafi n’abandi ba nyampinga bo mu mashuri yisumbuye mu rwego rwo gushaka kumenya ibibazo bahura na byo, ariko cyane cyane ngo bagashishikarira kuvugira abakobwa bagiye baterwa inda z’indaro bakava mu mashuri kugira ngo harebwe uburyo bayasubizwamo.
Uyu Nyampinga yavuze ko yashimishijwe no kuba nyampinga kandi ngo asanga ari uburyo bwiza abonye bwo kuzagera kuri ibyo yifuzaga kuko yumvaga ibibazo by’abakobwa nk’abo bimuhangayikishije nk’uko yabivuze ubwo yari amaze kwambikwa ikamba rya Nyampinga uhagarariye amashuri yisumbuye.
Yagize ati “Iri kamba riranshimishije cyane kandi rigiye kumpesha amahirwe yo gukora ibyo nari nariyemeje gukora, kandi nzabikora nibanda ahanini mu kuvugira abana b’abakobwa batari mu mashuri kubera ibibazo bitandukanye”.
Nyampinga Barbine yakurikiwe n’ibisonga bye bibiri, Songa Sonia wari uhagarariye ishuri rya Ecole Francaise muri ayo marushanwa akaba ari we wamubereye igisonga cya mbere, naho Kelly Uwineza wari uhagarariye ishuri rya IFAK amubera igisonga cya kabiri, ndetse akaba yanabonye ikamba ry’umukobwa washyigikiwe cyane (Miss Popularity).
Ni ku nshuro ya mbere habaye irushanwa nk’iri ryo gutora Nyampinga uhagarariye amashuri yisumbuye kuko amwe mu mashuri yajyaga atora nyampinga uhagarariye ishuri rye gusa ariko hataratorwa uhagarariye amashuri menshi atandukanye.
Iri rushanwa risa n’iryibanze cyane ku mashuri yo mu mujyi wa Kigali kuko amashuri 11 yose yaryitabiriye ariho abarizwa, ariko ngo byatewe n’uko ubushobozi bwo kurigeza no mu yandi mashuri yo mu ntara bwari butaraboneka kuko nta baterankunga benshi ryahise ribona nk’uko Umutoniwabo Sage, umwe mubateguye iri rushanwa yabidutangarije.
Avuga ko mu byatumye bagira igitekerezo cyo kuritegura harimo no gutegura ba nyampinga bafite ubushobozi bwo guhatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda, bitewe n’uko byagiye bigaragara ko bamwe mu bakobwa bahatanira ikamba rya Miss w’u Rwanda baba badafite ubushobozi buhagije bwo guhatanira iryo Kamba, haba mu kumenya gutambuka no kumenya kuvuga imbere y’abantu mu ndimi zitandukanye.
Nyampinga yahembwe amafaranga ibihumbi ijana, naho ibisonga bye buri wese ahembwa amafaranga ibihumbi 50. Bose uko ari batatu banahembwe ibikoresho birimo amasabune n’amavuta ndetse banahabwa n’inkweto ndende z’abakobwa.
Biteganyijwe ko iri rushanwa rizakomeza no mu myaka itaha kuko ngo ari igikorwa cyamaze kwandikishwa mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) nk’uko abaritegura babidutangarije.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Uburang bufite intego n’itekerezo bizima nibyo bikenewe,turabishyigikiye rwose!
Uyu mwana ni umwana mwiza arabikwiye kuba nyampinga kuko afite ibitekerezo byo guteza bagenzi be imbere ndetse ni gihugu mwana Imana iguhe umugisha mubyo wifunza byose mwana .
Bana beza mujye mwirinda ibisumizi biri kurashya indimi bireba amafoto yanyu, kandi ubwiza bwanyu bugire intego.
ariko rero aba bana bajye babahabwa abajyanama bashobye babereka icyo gukora gikwiye kandi babagira inama mubuzima bwabo buri munsi nka nyampinga , niyimigambi myiza baba bafite bakabasha kuyigeraho , kuburyo niyo yavaho wazavuga uti nyampinga runaka yakoze ikintu iki niki kingira kamaro ngiki kiragaragara, naho bitabaye ibyo byaba ari ukonona amafaranga kubusa gusa
ubwiza bwabo buzafashe ubuzima bwabo mu gutera imbere kandi bazanafashe igihugu cyacu gutera imbere