Kitoko azajya mu Bwongereza mu gitaramo cyo gutera inkunga Agaciro Development Fund
Abisabwe na Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, umuhanzi Kitoko azaba ari mu Bwongereza tariki 13/10/2012 mu gitaramo cyo gushyigikira Agaciro Development Fund cyateguwe n’Abanyarwanda babayo.
Nyuma y’icyo gitaramo afite tariki 13/10/2012, Kitoko afite n’ikindi azakora tariki 20/10/2012 mu Bwongereza mbere yo kugaruka mu Rwanda.

Tariki 13/10/2012 kandi abahanzi nyarwanda bazaba bari mu gitaramo cyo gushyigikira Agaciro Development Fund kizabera i Gikondo ahabera imurikagurisha. Naho bucyeye bwaho bakazaba bari muri Serena Hotel.
Kitoko Bibarwa ni umwe mubahanzi nyarwanda Abanyarwanda baba hanze bakunze kwibonamo cyane kuko mu bitaramo byinshi bibera hanze usanga bamutumira. Azwiho kandi ijwi ryiza n’indirimbo ziryohera abakuru ndetse n’abato.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mumfungurire fecebook.