Gahima wahoze ari umugabo wa Aline Gahongayire yashyingiranywe n’uwo muri Amerika (Amafoto)
Gahima Gabriel wahoze ari umugabo w’umuhanzikazi Aline Gahongayire bakaza gutandukana bashinjanya ubuhemu no kudashobokana, yashyingiranywe n’undi mugore witwa Nadege Narette.

Amakuru y’ubukwe bwa Gahima, ni we ubwe wayitangarije akoresheje urubuga rwe rwa Instagram ubwo yashyiragaho amafoto menshi amwe bari kurahira imbere y’amategeko mu murenge, andi barimo bifotoreza mu birori byarimo n’ababyeyi, arangije agira ati “It’s Official”.
Ubukwe bwa Gahima Gabriel na Nadege Narette bwabaye ku wa gatandatu tariki 28 Ukuboza 2019. Ni ubukwe butakorewemo imihango myinshi kuko habaye gushyingiranwa imbere y’ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Jali, hakurikiraho ibirori by’akanya gato byo gusangira n’inshuti n’imiryango yari iri aho aba bombi basezeraniye.

Nadege Narette washyingiranywe na Gahima, ni Umunyamerikakazi wuzuye akaba ari na ho atuye.
Ni umugore w’umuhanga mu masomo y’ubugenge akaba afite impamyabumenyi yakuye muri Kaminuza ya Rutgers muri New Jersey, akaba n’umukozi w’ikigo cyita ku buzima cyitwa Bethel Family Clinic.
Amakuru aravuga ko nyuma y’uku gushyingiranwa, umuryango wa Gahima na Narette uzahita wimukira muri Amerika aho umugore asanzwe afite akazi.

Gahima Gabriel (Gaby) yashyingiranywe na Aline Gahongayire muri 2013 batandukana hatarashira imyaka ibiri babana mu nzu. Umwana babyaranye, yahise apfa bitera igikomere Gahongayire watangaje kenshi ko atahiriwe n’urushako.
Mu itangazamakuru, Gahima yashinje Gahongayire kuba umugore udashobotse utajya umwubaha, naho Gahongayire akavuga ko Gahima ari we udashobotse wananiwe gufata inshingano z’urugo.








Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
ntanumwe nagira umwere kuko abantu bananirana ntaworoheye undi.
Gahima wagirango ni umwe mu bahungu b’iki gihe baba gold diggers
Umuntu c asezeraba adakoze ku idarapo
Umuntu c asezeraba adakoze ku idarapo
Diasopal mukazi kose rwoseeee.
Aline nawe narebe uko yigenza buriya wasanga bari barahanye umwitangirizwa ngo bazarebe uzashaka mbere y’undi.
Gusa nawamurenganya nonex niba baratandukanye yabura kwishakira undi so rero nawamuveba murakoze nkunda amakuru mutugezaho
Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.
Ko mbona atabona se? uyu se bazabana kweli?
Ndabona akunda abadamu babyibushye banatunze😩
ndanjye ni ko mbibona kabisa ! Abafite munsi ya kilo jana ntacyo bavugana !
Mbega wowe!
Nta byawe
Imana is any a kite niba ariyo yashatse ko babana. bazubake rukomere kandi Rushingiye Ku Mana, bazabone ibyo umuryango wose wifuza. bazabyare baheke, bagire amahoro n’urukundo ndetse basenge cyane Nyagasani azabiteho
Imana izamufashe abyare hungu na kobwo