Bruce Melodie yakoze igitaramo cy’amateka (Amafoto + Video)
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 6 Ugushyingo 2021, umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie nibwo yizihije ibirori by’isabukuru ye y’imyaka 10 amaze akora umuziki.
Ni ibirori by’amateka yakoreyemo igitaramo kibereye ijisho, ashima abakunzi b’umuziki we n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange, kubera imyaka bamaranye abasusurutsa na we bakamushimira ibihangano bye.
Ahagana saa kumi n’ebyiri zirengaho iminota micye nibwo umushyushyarugamba MC Tino yahamagaye itorero Inganzo Ngari ryaserutse mu mbyino gakondo, nyuma yaho hatangira kuririmba abahanzi batandukanye barimo Papa Cyangwe Dj Toxxyk aza ku rubyiniro avangavanga imiziki, Alyn Sano na we akurikiraho, Niyo Bosco na we ntiyahatangwa yerekwa urukundo n’abafana, Bull Dogg asusurutsa abakunzi ba Hip Hop, umuhanzi Mike Kayihura wagiye werekwa urukundo yunganirwa na Christopher mu ndirimbo ze zagiye zinyura imbaga zitandukanye kugeza kuri Mi casa aherutse gusohora. Nyuma ye nibwo Dj Marnaud yasoreje abandi bahanzi mbere yo kwakirwa k’uwari utegerejwe cyane muri iki gitaramo ari we Bruce Melodie wari wateranyije imbaga.
Ahagana saa Mbili n’iminota 44 nibwo Umunyamakuru wa KT Radio MC Tino wari umushyushyarugamba yahamagaye mugenzi we Arthur Nkusi kuza kumufasha kwakira umuhanzi Bruce Melodie.
Bruce Melodie yasusurukije abitabiriye igitaramo mu ndirimbo ze nyinshi zakunzwe haba mu Rwanda no mu mahanga, kuva ku ndirimbo yahereyeho mu myaka icumi ishize nka ‘Tubivemo, Telephone, Inkovu,... kugera kuri ‘Sawa Sawa’ aherutse gusohora. Izi ndirimbo yaziririmbiye abakunzi be babarirwa mu bihumbi bari bitabiriye ibi birori maze na bo baramufasha umurongo ku wundi ari na ko bakaraga umubyimba.
Ni urugendo rw’akazi katoroshye yakoze ko kudahagarara ari na ho abakunzi be bahereye bamubatiza akazina ka ‘Munyakazi’ kubera kudacika intege nk’abandi bahanzi baza nyuma y’umwaka umwe, cyangwa ibiri bakabivamo bakigira mu bindi. Kuri Bruce Melodie imbaraga yatangiranye umunsi wa mbere n’uyu munsi ntizicogora ahubwo ziriyongera.
Ibirori byakomeje nyuma yo kuririmba nyinshi mu ndirimbo yahereyeho akajya abivanga no gutumira zimwe mu nkoramutima ze muri uru rugendo rwe bagiye bamufasha agitangira umuziki barimo Ama G, Riderman, Dj Pius kugera ku bahanzi bakiri bato na we yaharuriye inzira mu rugendo barimo Kenny Sol.
Mu gihe kirenga isaha n’igice uyu muhanzi yamaze ku rubyiniro, ahagana ku isaha ya saa tanu n’iminota micye nibwo iki gitaramo cyasojwe, maze abakunzi b’umuziki bari bamaze igihe kirenga umwaka n’igice batizihirwa bataha bakeye ku mutima.
Video: Reba incamake y’iki gitaramo mu mashusho
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|