BBA: Frank Joe yabashije gukomeza muri Big Brother
Frank Joe uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Big Brother Africa (BBA) wari washyizwe ku rutonde rw’abashobora gusezererwa mu gihe yaba adatowe n’umubare munini w’abanyarwanda yabashije gukomeza, maze umugandekazi Esther, umunyakenya Sabina na Lilian wo muri Nigeria barasezererwa.
N’ubwo yari yashyizwe mu bashobora gusezererwa, Frank Joe yaba yarahinduye imibanire ye na bagenzi be ndetse abasha no gutorwa cyane n’abanyarwanda, bikaba byatumye abasha gukomeza muri iri rushanwa ry’imibanire riri kubera muri Afurika y’Epfo.
Esther wo mu gihugu cya Uganda wasezerewe, we yazize ko atatowe n’abo mu gihugu cye dore ko ngo baba baranze kumutora babishaka kubera batashimishijwe n’uburyo yitwayeyo n’ibyo yatangazaga, ndetse ngo babonaga yarahagarariye igihugu cyabo atabikwiriye.

Lilian uhagarariye Nigeria nawe wasezerewe, mu mugoroba wo kuwa gatanu tariki 18/10/2014 yagaragaye arwana na mugenzi we Sheillah wo muri Botswana bapfa uburyo bitwara mu buriri bari hamwe n’umugabo.
Uyu yatunguye benshi kuko bibazaga ko mugenzi we Tayo nawe uhagarariye Nigeria ariwe wagombaga gusezererwa dore ko ariwe wagiye agaragara mu ntonganya nyinshi cyane, akaba ari nawe wari wabwiye nabi Arthur Nkusi w’umunyarwanda.
Kugeza ubu, abanyarwanda Arthur Nkusi na Frank Joe bahagaze neza muri aya marushanwa, gusa baracyakeneye gutorwa cyane kugira ngo amahirwe yabo akomeze yiyongere.

Kubatora, ujya ku rubuga http://bigbrotherafrica.dstv.com/Vote aho usabwa kwiyandikisha iyo uhageze, ugahitamo umuhanzi utora yaba Arthur cyangwa Frank Joe.
Ushobora kandi no gukoresha ubutumwa bugufi (sms) aho ujya aho wandikira ubutumwa bugufi muri telefoni yawe maze ukandikamo ijambo VOTE ugasiga akanya ukandikaho izina ry’uwo ushaka gutora (Frank cyangwa Arthur) ubundi ugahita wohereza kuri 1616 waba ukoresha tigo, Airtel cyangwa MTN.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
@Alias Zairois, kubari hanze, gutorera kuri website ya Big Brother byo birakunda kuko ziriya codes batanze ni iz’abari mu Rwanda. mwakurikira iyi link mukabasha gutora thanks. http://bigbrotherafrica.dstv.com/Vote
Ku bataba mu Rda twakoresha amacode ya aho turi nta kibazo?
nidutore abasani bacu muri big frankjoe nakomeze tumurinyuma nkumunyarwanda
nibakomereze aho