Aline Gahongayire agiye gukora ubukwe
Umuhanzikazi Aline Gahongayire wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana agiye gukora ubukwe na Gahima Gab.

Amakuru atangazwa na Aline ubwe, akanagaragara ku rupapuro rw’ubutumire bwe ni uko tariki 01/09/2013 hazaba imihango yo gusaba no gukwa uyu mwali ikazabera ku Kimironko guhera saa cyenda z’amanywa.
Aline Gahongayire azarwubakana na Gahima Gab. Biravugwa ko bazasezerana imbere y’Imana mu kwezi kwa 12.2013. Aline Gahongayire abyarwa na Majyambere Silas na Umulisa Chantal.

Aline Gahongayire arasaba abakunzi ba muzika ye, abavandimwe n’inshuti kuzaza kwifatanya nawe mu birori bye kuri uwo munsi. Aranabasaba amasengesho kugira ngo bizagende neza kandi Uwiteka azabarinde.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Mubibaho byose tujye dushima Imana kuko niyo yonyine ibona itangiriro ikanamenya iherezo.
Gaby & Aline muzirengagize amateka ya mbere yogukizwa no kurushinga kandi muzubakire ku Mana gusa.
URUGO RUHIRE KANDI YESU AZABANE NAMWE
Nibyiza guhindurirwa irangamimerere. Ubukwe bwiza muzabane akaramata kdi muzabyare muheke.
Nshimishijwe n
ubukwe bwa Aline Gahongayire n
umukunzi we Gahima kuko ubundi ndi umufana wa Gahongayire bitewe nindirimbo z
Imana ajya aririmba. Imana ibahe umugisha kandi bazagire ubukwe buhire.Yego sha Gab komera, nubwo ntabimenye nkabambyivumburiye kuri Kigali today.
ubukwe bwiza, muzabyare hungu na kobwa,