Jennifer Lopez yatandukanye n’umukunzi we yarushaga imyaka 18
Jennifer Lopez, umuririmbyi n’umukinnyi wa filime wo muri Amerika yatandukanye n’umukunzi we, Casper Smart, bari bamaranye imyaka itanu.
Lopez ufite imyaka 47 y’amavuko, yakundanye na Casper, ufite imyaka 29 y’amavuko, guhera mu mwaka wa 2011. Muri 2014 bashatse gutandukana ariko ntibabikora.
Igitangazamakuru Dail Mail dukesha iyi nkuru, cyanditse ko bidasubirwaho noneho, aba bombi bamaze gutandukana ku buryo ngo ubu ari inshuti zisanzwe.
Lopez yatangiye gukundana na Casper, wari umubyinnyi we, nyuma y’igihe gito atandukanye n’uwari umugabo we Marc Anthony. Aba bombi bari barashyingiranwe mu mwaka wa 2004. Muri 2008, bibarutse impanga, Max na Emme.
Lopez ni umwe mu byamamare bimaze gutandukana n’abagabo benshi, bamwe muri bo baramaze no gushyingiranwa, babana nk’umugabo n’umugore.
Mu bo bashyingiranwe, amaze gutandukana n’abagabo batatu. Usibye Marc batandukanye muri 2011, mbere ye yari yatandukanye na Cris Judd, umubyinnyi ukomeye wo muri Amerika. Bashyingiranwe muri 2001 batandukana nyuma y’umwaka umwe babanye.
Umugabo wa mbere Lopez yashyingiranwe na we ni umunya-Cuba witwa Ojani Noa. Bakoze ubukwe mu mwaka wa 1997, batandukana nyuma y’umwaka umwe gusa babanye.
Abandi bagabo Lopez yakundanye na bo ariko batarashyingiranwe ni Sean Combs uzwi cyane ku izina rya P Diddy, umunyemari w’umuraperi wo muri Amerika. Batangiye iby’urukundo mu mwaka wa 1999 nyuma y’umwaka umwe baratandukana.
Hari kandi umukinnyi wa filime wo muri Amerika witwa Ben Affleck. Aba bombi batangiye gukundana mu mwaka wa 2002. Banakinanye muri Filime yitwa Gigli, yasohotse muri 2003.
Muri Nzeli 2003, ni bwo biteguraga gukora ubukwe ariko ntibyashoboka kuko Ben yahise abihagarika ibirori bitaratangira, yiyama itangazamakuru ryabikabirije. Aba bombi batandukanye mu mwaka wa 2004.
Uretse gushyira hanze indirimbo nka “Ain’t Your Mama”, kuri ubu Jennifer Lopez ahugiye mu gukina filime y’uruhererekane (TV Series) yitwa “Shades of Blue”, aho aba akina ari umupolisi.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
TURAMWEMERA